Hon Donatille Mukabalisa Ati: “ Tuzi Icyo Kubura Amahoro Bivuze”

Nyakubahwa Donatille Mukabalisa uyobora Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, yabwiye Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Mozambique ko kuba u Rwanda rwarohereje ingabo na Polisi kugarura amahoro i Cabo Delgado byatewe n’uko Abanyarwanda bazi icyo kuyabura bivuze.

Yabivugiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri azatangiramo n’ikiganiro mu Nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Kuri uyu wa Gatanu yagiranye ikiganiro na mugenzi we uyobora Inteko ishinga amategeko ya Mozambique witwa Hon. Esperança Laurinda F. N. Bias.

Nyuma y’ibiganiro byabo, impande zombi zasinye n’amasezerano y’imikoranire hagati y’Inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi.

- Advertisement -

Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Mozambique yashimye ko u Rwanda rwohereje ingabo zo kugarura amahoro muri kiriya.

Mugenzi we uyobora iy’u Rwanda yamubwiye ko biri mu nshingano z’Abanyarwanda n’abandi Banyafurika muri rusange ko bagomba gutabarana.

Hon Donatille Mukabalisa ati: “ Tuzi icyo kubura amahoro bivuze”

Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yaganiriye n’abavuga rikijyana muri kiriya gihugu ababwira uburyo amashyaka menshi kandi adafite ibyiza agambiriye yoretse Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora, yababwiye ko mu Rwanda rw’ubu, amashyaka ariyobora yahisemo gukorera hamwe ku nyungu z’Abanyarwanda.

Mukabalisa yasuye n’urwibutso rw’intwari za Mozambique yunamira abahashyinguye bagize uruhare mu gutuma kiriya gihugu kibona ubwigenge bwabonetse nyuma y’intambara yamaze 13 ni umuvuga guhera mu mwaka wa 1962 kugeza mu mwaka wa 1975.

Yagiranye ikiganiro na mugenzi we uyobora Inteko ishinga amategeko ya Mozambique witwa Hon. Esperança Laurinda F. N. Bias.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version