Hon Nyirasafari Agiye Kuyobora Sena Y’u Rwanda

‘By’agateganyo’, Madamu Esperance Nyirasafari niwe ugiye kuyobora Sena y’u Rwanda nyuma y’uko Dr. Augustin Iyamuremye yeguye.

Mu ijoro ryakeye nibwo Dr. Iyamuremye yasohoye itangazo rivuga ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Taliki 09, Ukuboza, 2022 Inteko rusange ya Sena yateranye igezwaho ko Dr. Augustin Iyamuremye yeguye, ko atakiri Perezida wa Sena ndetse ko yaneguye no ku nshingano zo k’Ubusenateri.

Itangazo ryasohowe n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena rivuga ko Dr Iyamuremye yabwiye Inteko rusange ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi.

- Advertisement -

Rigira riti: “Dr. Iyamuremye Augustin yatangarije Inteko Rusange ya Sena ko yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sena n’umurimo w’ubusenateri kubera impamvu z’uburwayi.”

Abasenateri bose  batoye “Yego” bemeza ko ‘koko’  Dr Iyamuremye avuye burundu muri Sena y’u Rwanda.

Ku wa Kane bitunguranye nibwo Dr. Iyamuremye Augustin yanditse ibaruwa yo kwegura.

Hagati aho Madame Espérance Nyirasafari niwe ugiye kuba ayobora Sena y’u Rwanda  kugeza igihe hazatorerwa undi uzamusimbura.

Igishingwa, Sena y’u Rwanda yabanje kuyoborwa na Dr. Vincent Biruta.

Yakurikiwe na Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo, nawe asimburwa na Hon Bernard Makuza waje gusimburwa na Dr. Augustin Iyamuremye.

Hon Nyirasafari agiye kuyiyobora by’agateganyo, akaba asanzwe ari umunyamategeko wabaye igihe kinini muri Guverinoma y’u Rwanda.

Ingingo ya 20 y’Itegeko rigenga Sena y’u Rwanda iteganya ko mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku munsi Sena yemeje ko Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena bavuye burundu mu mirimo yabo, inama igamije gusimbura abagize Biro yose, babiri cyangwa umwe mu bagize Biro ya Sena itumizwa kandi ikayoborwa na Perezida wa Repubulika ari na we uyobora iryo tora.

Utorewe gusimbura uvuye muri Biro arangiza manda y’uwo asimbuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version