Mu Karere ka Nyanza hari ahitwa mu Rukari. Ni ahantu hahoze hatuye Umwami Mutara Rudahigwa akaba yarahagize icyicaro cy’ubwami bwe. Muri iki gihe ni hamwe mu hantu nyaburanga kandi hasurwa kubera amateka y’aho.
Uretse kuba habutse mu buryo bwerekana imyubakire ya cyera ya cyami cyangwa ya gitware, herekana n’uburyo Abanyarwanda bahaga agaciro inka zitwaga Inyambo.
Izi nyambo n’ubu ziracyahari kandi zirangaza benshi mu bazisura.
Ni inka zigira ikinyabupfura kidasanzwe kandi zikundirwa ingendo n’imisusire yazo.
Ziteze amahembe mu buryo bushamaje kandi n’amata yazo agira ikivuguto kitagirwa n’andi mata.
Inyambo ni inka zitozwa kandi zikamenya kumvira zikiri nto, zikabikurana kugeza zishaje.
Zigira impfizi ziteye ukwazo kandi zidakunze kuba nyinshi.
Mu Rukari n’i Nyanza kandi hubatswe inzu ndangamurage yo kwigira kw’Abanyarwanda bo hambere n’ab’ubu.
Imuritswemo ibyaranze imibereho y’Abanyarwanda yerekanaga ko ari abantu bifitemo icyerekezo bityo bakagira n’uburyo bwabo bwo kukigeraho.
Rumwe mu ngero uzahasanga ni urw’umwami w’u Rwanda Mibambwe II Gisanura wari waratangije umuco wo guha abakene amata.
Ushatse wavuga ko Gira Inka y’ubu ikomoka kuri Gira amata ya Mibambwe Gisanura.
Yatanze mu mpera z’Ikinyejana cya 17, Abanyarwanda bakaba bari baramuhimbye Rugabishabirenge kubera ubuntu yagiraga.