Papa Lewo XIV Yageze Muri Turikiya Mu Ruzinduko Rwa Mbere Mu Mahanga

Papa Lewo XIV ubwo yari ageze muri Turikiya.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Lewo XIV yakoreye uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga muri Turikiya, aba ashyize mu bikorwa icyari umugambi w’uwo yasimbuye Papa Francis wari washakaga gusura iki gihugu.

Ku kibuga cy’indege cya Esenboga kiri Ankara yakiriwe na Minisitiri w’umuco n’ubukerarugendo witwa Mehmet Nuri Ersoy mu gikorwa cyarimo n’ingabo za Turikiya zaje kumwakirana icyubahiro akwiye.

Nyuma arahura na Perezida Recep Tayyip Erdogan kandi akazaha ikiganiro abahagarariye ibihugu byabo muri Turikiya, yabirangiza akaza kugana mu Mujyi wa  Istanbul aho azakomereza ibikowa bya kidini.

Mu ndege ye ubwo yaganaga muri iki gihugu, yabwiye abanyamakuru ko rwose uruzinduko rwe rufite byinshi rusobanuye mu rwego rwo guhuza Abakirisitu n’abandi bagize andi madini, akemeza ko ibyo biri mu bizatuma isi igira amahoro.

Ati: “ Turizera ko ubutumwa bw’amahoro n’ubwumvikane tuzanye muri aka karere buzagirira akamaro buri wese. Turasaba abantu bose kubwumva bakumva ko ubumwe ari ingenzi, ko kubana mu mahoro biruta byose.”

Turikiya muri rusange ni igihugu cy’Abisilamu bo muba Shiya, kikaba gituwe n’abantu miliyon 85.

Yagize kandi n’ubu ifite uruhare mu guhuza Israel na Gaza kandi ikaba igihugu gifite ijambo mu muryango wa OTAN/NATO.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version