U Rwanda Rurakina Na Guinea Rushaka Tike Y’Igikombe Cy’Isi Muri Basketball

Abagize ikipe y'u Rwanda ya Basketball bavuga ko bamaze kwiyemeza gutsinda.

Kuri uyu wa Kane Tariki 27, Ugushyingo, 2025 nibwo haba umukino uhuza ikipe ya Basketball y’u Rwanda iri bukine n’iya Guinea, ukaza kuba umukino utangiza urugendo rwarwo rwo guhatana ngo rurebe ko rwazabona uko rujya mu irushanwa riharanira igikombe cy’isi cy’uyu mukino.

Imikino y’iki gikombe izaba mu mwaka wa 2027, ibere muri Qatar.

Ikipe yarwo iri mu itsinda rya gatatu ihuriyemo na Guinea, Nigeria na Tunisia, igihugu kiri buberemo iyi mikino ibera mu nzu mberabyombi bita Salle Multidisciplinaire de Radès.

Nyuma y’uyu mukino, u Rwanda ruzakurikizaho umukino na Tunisia uzaba Tariki 29; umukino wa nyuma ukazaruhuza na Nigeria Tariki 30, Ugushyingo, 2025.

Hari amakipe ane azava muri Afurika akazahagararira uyu mugabane muri ririya rushanwa kandi ibihugu 16 nibyo muri rusange bizahatanira gukurwamo azahagararira ibihugu bitanu ngo bijye guhagararira Afurika.

Ibyo bihugu ubu bigabanije mu matsinda ane agizwe n’amakipe ane buri tsinda.

Buri kipe mu itsinda irimo igomba kuzahura n’indi basangiye itsinda nibura inshuro ebyiri bivuze ko buri kipe izakina imikino itandatu mu bihe bitatu bitandukanye byagenwe ni ukuvuga guhera mu Ugushyingo 2025, Gashyantare 2026, kuzageza na Nyakanga 2026.

Amakipe atatu ya mbere azahita ajya mu kindi cyiciro kizaba kigizwe n’amakipe 12 maze nayo ashyirwe mu matsinda ane azaba agizwe n’amakipe atatu.

Ane azaba aya mbere muri ayo matsinda, kongeraho imwe yatsinzwe neza (Best looser) azahita abona itike iyajyana mu gikombe cy’isi.

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda itozwa Yvès Murenzi izatangira ikinisha abakinnyi 12 barimo usanzwe ukinira ikipe ya Bayern Munich yo mu budage David Joseph Mccormark.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version