Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ibyemezo byinshi birimo n’ibishyira mu nshingano abayobozi bashya.
Bamwe muri bo ni Jean Marie Vianney Gatabazi wajyanywe mu Kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo n’abarwanyi, Major General( Rtd) Jacques Nziza nawe wahahawe inshingano na Madamu Hortense Mudenge wahawe kuyobora Ikigo mpuzamahanga cy’imari cya Kigali, Kigali International Financial Centre – KIFC).

Hortense Mudenge asimbuye Nick Barigye uherutse kugirwa umuyobozi w’ikigo cy’ishoramari rikomatanyije kitwa Crystal Ventures Ltd (CVL).

Iki kigo cyo cyohoze kiyoborwa na Jacques Kayonga.
Mu kigo cy’igihugu gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo n’abarwanyi Rwanda Demobilization and Reintegration Commission, Major General( Rtd) Jacques Nziza yagizwe Umuyobozi mukuru wungirije naho Jean Marie Vianney Gatabazi agirwa umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo gikorera i Remera.
Mu gihe cyatambutse, General Nziza yigeze kuba Umugenzuzi mukuru muri Minisiteri y’ingabo, ayibamo n’Umunyamabanga uhoramo.
Gatabazi Jean Marie Vianney yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma kuko yigeze no kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, aba Umudepite ndetse aba na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Hamwe mu hantu hakomeye Hortense Mudenge yize ni mu ishuri rya Kaminuza ya Harvard ryigisha ubukungu, bita Harvard Business School.
Soma ibindi bikubiye mu byemezo by’inama yaraye yemerejwemo iby’aba bayobozi: