Hotel n’Utubari Dukomeye Muri Kigali Byaciwe Miliyoni 3 Frw

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko ibigo 18 birimo hotel, utubari n’ibindi byakira abantu bimaze guhanirwa kurenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19, bihabwa ihano birimo kwihanangiriza, gufungirwa no gucibwa ihazabu yose hamwe imaze kugera kuri 3,150,000 Frw.

Itangazo RDB yasohoye kuri uyu wa Kane rigaragaza ko ibigo byafungiwe by’agateganyo igihe kiri hagati y’icyumweru kimwe n’amezi atatu, binacibwa ihazabu iri hagati ya 150,000 Frw na 300,000 Frw.

Birimo Airport Inn Motel y’i Kanombe, yahanishijwe gufunga by’agateganyo igihe cy’amezi atatu no gutanga ihazabu ya 150,000 Frw.

Amans Hotel yo ku Kimihurura yo yahanishijwe gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi, kimwe na Canal Olympia yo ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Canal Olympia ni inyubako iberamo ibitaramo, ikagira n’ahantu hihariye hashobora kureberwa sinema.

Mu mahoteli, Chez Lando Hotel y’i Remera yahanishiwe gufunga by’agateganyo igihe cy’icyumweru kimwe no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000 Frw.

Ni mu gihe Hotel Tech ya Kabeza yahanishijwe gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000 Frw.

Colours Club Spa and Garden Resort y’i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo yahanishiwe gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi.

Igitego Apart Hotel yo muri Kicukiro yo yahanishijwe kwihanangirizwa no gutanga ihazabu y’amafaranga 300,000 Frw, kimwe na Parador Boutique Hotel ya Kicukiro – Sonatubes.

Ni mu gihe Pegase Resort Inn yo ku i Rebero yahanishijwe gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu ya 150,000 Frw, kimwe na Rebero Resort.

T2000 Hotel yo muri Nyarugenge nayo yahanishijwe kwihanangirizwa no gutanga ihazabu ya 300,000 Frw.

Akabyiniro kazwi nka People Club ko ku Kacyiru ko kahanishiwe gufunga by’agateganyo igihe cy’amezi 3 no gutanga ihazabu y’amafaranga 150,000 Frw.

Ni nyuma yo gusanga abantu benshi barimo kubyiniramo mu gihe hari hamaze gufungurwa utubari, utubyiniro tugifunze.

Papyrus Restaurant Bar and Night Club ya Kimihurura yo yahanishijwe kwihanangirizwa no gutanga ihazabu ya 300,000 Frw. Ni kimwe na Pili Pili Invest Ltd ya Kibagabaga na La Villa Cafe & Suites ya Nyarutarama.

Repub Lounge ya Kimihurura yo yahanishijwe gufunga by’agateganyo igihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu ya 150,000 Frw, kimwe na Inka Steakhouse ya Kimihurura.

Ni nacyo gihano kandi cyahawe Select Boutique Restaurant ya Kimihurura.

RDB yaburiye ibigo by’ubukerarugendo n’ibindi byakira abantu ko bigomba kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda icyorezo cya COVID-19, bitabaye ibyo bigafatirwa ibihano bikomeye.

Yakomeje iti “RDB iributsa kandi ibyo bigo ko kutubahiriza amabwiriza ariho yo kwirinda bishobora kubaviramo ibihano birimo gucibwa ihazabu cyangwa gufungirwa by’agateganyo ibikorwa.”

Yasabye ibi bigo kubahiriza amabwiriza arimo guhana intera, gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa aho bikenewe kandi, cyane cyane, bubahiriza amasaha yo kugera mu rugo.

Yakomeje iti “Abazafatwa batabyubahirije na bo bazahanwa.”

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version