Igisirikare Cya Uganda Cyatangiye Iperereza Kuri Andrew Mwenda

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangiye iperereza ku buryo umunyamakuru Andrew Mwenda yabonye imyenda ya gisirikare, yifashishije mu gufata amashusho ari mu ndege ya gisirikare, avuga ko agiye kugaba ibitero ku mutwe w’iterabwoba wa ADF.

Ku mbuga nkoranyambaga haheruka kugaragara amashusho agaragaza Mwenda ari mu ndege y’intambara ya UPDF avuga ko yitwa Mil Mi-24, avuga ko agiye gusuka ibisasu kuri ADF muri Congo.

Muri ayo mashusho aba asa n’uvuga mu izina ry’Ingabo za Uganda ko “ejo muzabona abarwanyi benshi bamanitse amaboko ku mupaka.”

Mu yandi mashusho, agaragara ashimira abasirikare ba Uganda avuga ko basoje akazi ko kurasa ADF.

- Advertisement -

Gusa ntabwo byahise bimenyekana uburyo yemerewe kugera ku bubiko bw’imyambaro ya UPDF, ibintu byazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi w’Ingaboza Uganda, Brigadier Flavia Byekwaso, yavuze ko barimo kubikoraho iperereza ngo bamenye uko byagenze.

Yavuze ko ari icyaha gukoresha cyangwa kwigana ibirango bya gisirikare, igihe bidatangiwe uburenganzira n’inzego zibishinzwe.

Yakomeje ati “Niba atari afite ubwo burenganzira, biriya ni icyaha ndetse itegeko riteganya ko gihanishwa igihano kitarenze imyaka irindwi y’igifungo ariko kitari munsi y’imyaka itatu.”

Ibikorwa bya Mwenda byazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, hashingiwe ku buryo abantu benshi cyane cyane abarwanashyaka ba National Unity Platform, ishyaka rya Bobi Wine, bafunzwe bazira gukoresha ingofero zitukura zifatwa nk’umwambaro w’igisirikare cya Uganda.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byagerageje kuvugisha Mwenda ngo bimenye uko yabonye imyenda ya gisirikare, ariko ntiyabasha kwitaba telefoni.

Gusa hari amakuru ko Mwenda usanzwe ari umuntu urebwa ijisho ryiza n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, yahawe uburenganzira bwo kwambara gisirikare agiye gukurikirana urugamba rwo guhangana n’umutwe wa ADF.

Ni urugamba ruhuriweho na UPDF n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) rwiswe Operation Shujaa. Ruyobowe na mubyara we Major General Kayanja Muhanga.

Andrew Mwenda agaragara ashimira abasirikare ba Uganda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version