Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ya Tanzania Yeguye

Job Ndugai wayoboraga Inteko ishinga amategeko ya Tanzania yeguye kuri uyu wa Kane, nyuma y’igitutu gikomeye yashyizweho n’ishyaka rye Chama Cha Mapinduzi (CCM).

Ndugai wari muri uwo mwanya kuva mu Ugushyingo 2015, abaye uwa mbere uweguyeho mu mateka ya Tanzania.

Mu itangazo yasohoye, yavuze ko yamaze kugeza ubwegure bwe ku ishyaka CCM abarizwamo no ku bunyamabanga bw’Inteko ishinga amategeko, kugira ngo urugendo rwo gushaka umusimbura rutangire.

Ati “Ni icyemezo cyanjye bwite mfashe ku bushake, kandi nagifashe mu nyungu rusange z’igihugu, guverinoma n’ishyaka ryanjye (CCM).”

- Advertisement -

Amaze iminsi ku gitutu guhera ubwo ku wa 27 Ukuboza 2021 ari mu gace ka Kongwa mu murwa mukuru Dodoma, yanenze uburyo ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu burimo kwaka amadeni menshi mu mahanga agenewe imishinga minini igihugu gifite.

Ni uburyo yavuze ko butarambye, ko ahubwo Leta ikwiye gushakishiriza amafaranga ku isoko ry’imbere mu gihugu no mu misoro.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ariko yaje gusaba imbabazi Perezida Suluhu, asobanura ko imvugo ye yumvikanye nabi ku nyungu za politiki.

Perezida Samia ariko yaje kumwerurira ko ubutegetsi bwe butazacibwa intege ngo bureke gushaka imyenda hanze y’igihugu, ngo bubirutishe kuzamura imisoro.

Imishinga Tanzania irimo gushakira inguzanyo ni umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi igezweho (Standard Gauge Railway), aho iheruka guha isoko ikigo Yapi Merkezi cyo muri Turikiya ryo kubaka igice cya gatatu cy’uwo mushinga kingana na 368 km, kizatwara miliyari $1.9. Ayo ni amafaranga azaturuka mu nguzanyo.

Ni igice cy’umuyoboro wa kilometero 1219 uzahuza Tanzania n’ibihugu birimo u Rwanda.

Undi mushinga ukomeye ni urugomero rw’amashanyarazi rwitiriwe Julius Nyerere rwitezweho gutanga megawatts 2115.

Ruzaba arirwo runini muri Afurika y’Iburasirazuba, ubu rugeze kure rwubakwa ku mugezi wa Rufiji mu burasirazuba bwa Tanzania, rukazatwara ingengo y’imari ya miliyari $2.9.

Perezida Samia yagize ati “Hari abantu batekereje ko iyi mishinga izadindira kugira ngo bakunde babone icyo bavuga. Nta gihugu na kimwe kidafata inguzanyo – n’ibyitwa ko byateye imbere bifite amadeni uruta ayacu. Tuzaguza, tuguze, twongere tuguze kugira ngo turangize imishinga twatangiye.”

Yanavuze ko bitumvikana uburyo umwe mu bayobozi b’Urwego rumwe rw’ubutgetsi bw’igihugu yahaguruka akavuga amagambo nk’ariya.

Ati “Byose bifite aho bihuriye na 2025.” Uwo ni umwaka muri Tanzania utegerewemo amatora rusange, haba ku bagize Inteko Ishinga amategeko n’umukuru w’igihugu.

Biteganyijwe ko amatora yo gusimbuza Ndugai azaba abadepite basubukuye imirimo ku wa 1 Gashyantare 2022.

Ishyaka CCM niryo ryiganje mu Nteko ishinga amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version