Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hotel Umubano ‘Iri Hafi’ Kuvugururwa Ihabwe Ibyumba 100
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Hotel Umubano ‘Iri Hafi’ Kuvugururwa Ihabwe Ibyumba 100

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 March 2023 3:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cyo muri Qatar kitwa Kasada kiri hafi gutangira imirimo yo kuvugurura icyahoze ari Hotel Umubano Meridien ikagirwa imwe muri Hotel zikomeye mu Rwanda no mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Izaba ifite ibyumba 100.

Ushinzwe ibikorwa muri iki kigo witwa Tim de Raedt aherutse kubwira kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko imirimo yo kuvugurura iriya hoteli izatangira rwagati mu mwaka wa 2023.

Muri Kamena, 2022 nibwo ibyo kuvugurura iriya hoteli byatangarijwe mu kiganiro ubuyobozi bwa Kasada na RDB bwahaye itangazamakuru.

Hari nyuma y’isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.

Ni  amasezerano yo kuvugurura Hotel Umubano ikaba Hoteli  y’inyenyeri eshanu kandi icyo gihe byavugwaga ko izuzura itwaye Miliyoni $ 40 ni ukuvuga Miliyari Frw 40.

Icyo gihe Clare Akamanzi uyobora Ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere yabwiye abagiye kuzavugurura iriya Hoteli ko ifite amateka bityo ko RDB yishimiye ko igiye kongera kuba ihuriro ry’abantu bashaka kuruhuka no cyangwa gukorera inama zo ku rwego rwo hejuru ahantu habereye u Rwanda n’abarusura.

Clare Akamanzi ateze amatwi abo muri Kadasa ubwo basobanuraga iby’uriya mushinga

Mu kuvugurura kiriya kigo, Kasada ikorana n’Ikigo cy’u Rwanda kitwa Agaciro Development Fund.

Ikigo Kasada ni kimwe mu bigo bikorera mu kindi Kigo kinini cya Qatar gishinzwe iterambere bita Qatar Investment Group.

Umuyobozi w’Ikigo Kasada witwa Olivier Granet yavuze ko bashoye amafaranga mu Rwanda kubera ko babonye ko ari urwo kwizerwa.

Avuga ko bazakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego z’ubucyerarugendo kandi azakora k’uburyo imirimo yo kuyubaka izaha Abanyarwanda benshi akazi.

Izuzura mu mwaka wa 2025, ikazaba ifite ibyumba 100.

Abo muri Kasada bavuga ko  bizeye ko ishoramari ryarwo ritazahomba.

TAGGED:AkamanzifeaturedHoteliIkigoKasadaRDBRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article 70% By’Abanya Nigeria Bafite Munsi Y’Imyaka 30: Ikibazo Cy’Ubukungu
Next Article Perezida Kagame Ntashyigikiye Ko Impano Z’Abanyafurika Zigira Ahandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

Tshisekedi Arabwira Inteko Iby’Ingenzi Aherutse Kwemeranya Na Perezida Kagame

Perezida wa Benin Yabwiye Abaturage Ko Abashatse Kumuhirika Baruhiye Ubusa

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

You Might Also Like

Imikino

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?