Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Abashinwa gikora ibyuma by’ikoranabuhanga kikaba ari nacyo cyakoze murandasi yihuta kurusha izindi muri iki gihe kitwa Huawei kuri uyu wa Kane tariki 28, Ukwakira, 2021 cyasinyanye amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda azacungwa na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo.
Agamije gutangiza ishami rya kiriya kigo mu Rwanda.
Ikindi kigo cy’amashuri mu Rwanda cyasinye ariya masezerano ni Rwanda Polytechnic.
Imwe mu ngingo zikomeye ziri muri ariya masezerano ni uko muri biriya bigo by’amashuri hazubakwa ikindi kigo cya Huawei kigisha ikoranabuhanga rigezweho.
Muri ariya masezerano harimo ko abarimu ba Huawei ari bo bazajya baza kwigisha abarimu bo mu Rwanda.
Bizorohera abanyeshuri baziga muri ririya shuri kuko baziga babamo kandi bazajye bajya gukorera imenyerezamwuga(stage, internship) muri Huawei nyirizina.
Icyicaro cy’iki kigo kiri mu mujyi wa Shenzhen mu Bushinwa, uyu ukaba ari umujyi w’ikoranabuhanga ufatwa nka Silicon Valley yo muri Amerika.
Ubwo yagiraga icyo avuga kuri ariya masezerano, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Madamu Irere Claudette, yavuze ko biriya bigo nibyubakwa ndetse abanyeshuri b’Abanyarwanda bagatangira kubyigiramo, bizafasha Leta muri gahunda yayo yo kwigisha Abanyarwanda ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Icyo twiteze muri aya masezerano ni uko ibyo bazakora bazabasha kubyigisha abana bacu, rero tuba tubikeneye cyane cyane ko twifuza ko abanyeshuri bacu barangije babasha gukorera ibigo bikomeye nka Huawei cyangwa n’ibindi byaba ibya hano mu Rwanda cyangwa ibigo mpuzamahanga.”
Bigenze nk’uko bikubiye mu masezerano, abanyeshuri 1000 bazaba bararangije ndetse barahawe impamyabumenyi n’ishuri Huawei ICT Academy.
Ejo hashize nibwo hanamuritswe ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cya gahunda kiriya kigo giteramo inkunga u Rwanda yo gufasha abanyeshuri biga ikoranabuhanga kwigira ku murimo.
Kwigira ku murimo bivuze ko abanyeshuri bazajya bahabwa akazi ko gukora ibyo biga bityo ubumenyi bwabo bukiyongerera mu gushyira mu bikorwa ibyo biga.
Mu mwaka wa 2018 nibwo iriya gahunda yatangiye.
Buri mwaka hatoranywa abanyeshuri biga ikoranabuhanga b’abahanga bakoherezwa mu Bushinwa ku cyicaro gikuru cya Huawei kiri Shenzhen.
Umujyanama mu by’ubukungu muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin, yemeza ko abakiri bato aho bari hose ku isi bagomba kwiga ikoranabuhanga.
Abitabiriye iyi gahunda mu ba mbere kuri ubu bakora mu bigo by’ikoranabuhanga hano mu Rwanda ndetse abandi ni abakozi b’iki kigo cya Huawei.
Huawei imaze igihe mu Rwanda…
Muri Werurwe, 2017 Perezida Paul Kagame ari kumwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ikoranabuhanga Bwana Jean Philbert Nsengimana n’abandi bayobozi bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Huawei.
Hari mu nama yabahuje n’abandi bayobozi barimo n’ab’Ikigo kitwa International Telecommunication Union (ITU).
Icyo gihe Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Sun Yafang wayoboraga Huawei bavugana uko u Rwanda rwakorana na Huawei mu guteza imbere ICT.
Amasezerano basinye yavugaga ko Guverinoma y’u Rwanda igomba gushyiraho uburyo bw’imikoranire hagamijwe iterambere rya ICT.
Ariya masezerano yavugaga ko Huawei izafasha u Rwanda kubaka ibigo biteza imbere ikoranabuhanga birimo ibyiswe Regional Data Centers, National Broadband, Smart Grid na Smart Education, ibi bigo bikazatuma u Rwanda ruba ihuriro ry’ikoranabuhanga mu karere ruherereyemo.
Ku rubuga rwa Huawei handitseho ko kiriya kigo cyafashije u Rwanda guteza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga.
Huawei imaze imyaka irenga 10 ikorera mu Rwanda kandi ibikoresho byakozwe nayo byiganje mu bikoreshwa n’Abanyarwanda n’inzego za Leta.
5G:Umwihariko wa Huawei
5G ni murandasi nshya kandi igezweho ku isi. Kuba igezweho biterwa ni uko ari murandasi yihuta inshuro nyinshi kurusha izindi zayibanjirije.
Ni murandasi yakozwe n’Ikigo cy’Abashinwa kitwa Huawei, ikaba yarakozwe mu rwego rwo guca agahigo kari kamaze igihe kihariwe n’Abanyamerika kuko ari bo bakoze izindi murandasi zabanjirije 5G.
Ifite umuvuduko munini ku buryo ishobora gufungura video ifite uburemere bwa 10 GB mu isogonda!
Uyu muvuduko niwo abahanga mu ikoranabuhanga baheraho bavuga ko iyi murandasi izahindura ubuzima bw’abatuye isi kuko izakoreshwa ibintu byinshi haba mu gukoresha robots, imodoka, indege z’intambara n’ibindi.
Biteganyijwe ko muri 2025 abantu bangana na miliyari 1.7 bazaba bakoresha iriya murandasi.