Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW) wasohoye raporo ivuga ko mu bihe bitandukanye, ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zahaye ibikoresho n’amafaranga abarwanyi ba FDLR ngo bazifashe kurasa M23.
Imikoranire itaziguye hagati ya FDLR n’ingabo za DRC yavuzwe kenshi ariko ubutegetsi bw’i Kinshasa bukabitera utwatsi.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Bwana Claver Gatete ahurutse kubivuga, ariko ubuyobozi bwa DRC burabihakana.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 turimo Taarifa yasohoye inkuru yavugaga ko hari n’imyambaro ingabo za DRC zahaye abarwanyi ba FDLR kandi n’ibimenyetso byabyo byaratanzwe.
Mu buryo butari bwitezwe, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, nawo watangaje ko hari ibimenyetso ufite by’uko ‘mu bihe binyuranye’ inyeshyamba za FDLR zafashije ingabo za Leta ya Congo kurwanya umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Congo.
Hari n’amakuru avuga ko ingabo za MONUSCO zari zisanzwe zizi iyi mikoranire ariko zikabirenza ingohe.
Raporo y’uyu muryango yo ku wa 18 Ukwakira 2022, ivuga ko hagati ya Gicurasi na Nyakanga, 2022 ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, n’inyeshyamba za FDLR zafatanyije mu guhangana n’umutwe wa M23 muri Kivu ya Ruguru.
Uyu muryango uvuga ko muri icyo gihe ingabo za Leta zahaga ubufasha bwose izo nyeshyamba.
HRW ivuga ko kuva mu mpera za Nyakanga, 2022 ingabo za Leta mu rugamba yari ihanganyemo na M23, FDLR yari ifite abasirikare bayo ku murongo w’imbere ku rugamba.
Umushakashatsi wa HRW ukomoka muri Congo, Thomas Fessy muri iyo raporo yanditse ko ubu bufasha burimo b’ubujyanye n’imyitozo ya gisirikare bwatanzwe.
Fessy yungamo ko buriya bufasha butuma mu ngabo za DRC hababo ibice kubera ko hari ubwo batamenya umusirikare w’igihugu n’inyeshyamba.
Muri ibi byose, igitangaje ni uko inyeshyamba za FDLR ari zo zitoza ingabo za DRC!
Iyo myitozo ariko nta musaruro yatanze kubera ko mu mezi make ashize, abarwanyi ba M23 bakubise inshuro ingabo za DRC bazirukana Bunagana ndetse zihungira muri Uganda.
Human Rights Watch ivuga ko yakiriye amakuru yizewe ko ingabo za Congo ziri mu mutwe w’ingabo wa Tkolonga 3411 wahaye inyeshyamba za FDLR ziri Kazaroho udusanduku turenga icumi tw’ibikoresho ku birindiro byabo biri muri Pariki ya Virunga mu duce twa Rumangabo na Rugari.
Umwe mu nyeshyamba za FDLR yabwiwe HRW ko “ahamya ko imbunda enye zoherejwe. Ni Leta buri gihe idufasha ku ntwaro. Iduha kandi imyenda ya gisirikare ndetse n’inkweto.”
HRW ivuga kandi ko usibye FDLR, Leta ya Congo iha ibikoresho ndetse n’imyitozo umutwe wa Mai Mai nk’uko umwe muri uwo mutwe w’imyaka 42 yabitangaje.
Ivuga ko hagati ya Gicurasi na Nyakanga FDLR yishe nibura abaturage batatu naho ingabo za Leta nazo muri Nyakanga zikavugwaho gufata abagore ku ngufu.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Felix Tshisekedi, muri Gicurasi uyu mwaka[2022] yari yatangaje ko atazemera ko hari umusirikare ukora ibikorwa bihabanye agakorana n’ingabo zitemewe.
Human Rights Watch ivuga ko ifite amakuru yizewe ko umusirikare wari uyoboye ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru, General Chilimwangi muri Nyakanga yavuzweho gukorana n’iyo mitwe ndetse ko muri Nzeri yigeze guhamagazwa ngo aryozwe gukorana n’inyeshyamba.
Icyakora iperereza kuri icyo kirego ntiryakomeje