Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2025 2:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Aba bantu baravugwaho gutema abaturage
SHARE

Mu Mudugudu wa Berwa, Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba hafungiwe hagatiwe abagabo bane bavugwaho gutema abantu no kubiba. Abo ni Nizeyimana Jean Pierre w’imyaka 30, Mporwiki Damien w’imyaka 44 na Nshimiyimana Simon w’imyaka 36.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi avuga ko abaturage babwiye Polisi ko hari abantu bakeka ko ari bo babiba kandi bagahohera abantu binyuze mu kubatega bakabatema.

Ati: “Mu ijoro ryakeye, ahagana saa munani hari amabandi atandatu yateye abantu yitwaje imihoro, ibyuma n’ibibando. Bateye akabari ka Simbakure bamenagura ibirahure, bashaka kwinjira mu nzu ariko abaturage baradutabaza, Polisi iratabara ifata abo bantu.”

Kamanzi avuga ko hari umuntu umwe wakomerekejwe k’ukuboko, ajyanwa kwa muganga  kuri CHUB.

Abafashwe bagiye gufungirwa kuri station ya Ngoma, hanyuma bakazashyikirizwa ubugenzacyaha.

Mu gihe i Huye ari uko byifashe, i Nyanza ho mu minsi ishize hafatiwe umugabo wari wagiye kwiba mazutu mu kigo cy’Impinganzima, kibamo ababyeyi bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abaturage bavuga ko ibi byabereye  mu Kagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza, uyu mugabo akavugwaho no kwiba imbabura muri iki kigo.

TAGGED:GutemaNyanzaPolisiubujura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yafashe Abategeraga Abantu Muri Gare Ya Nyanza Bakabambura
Next Article Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inganda Z’Intwaro Zungutse 5.9% Kubera Intambara Ya Ukraine N’Iya Gaza

Gisagara: Bakurikiranyweho Guca Umucuruzi Ijosi

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

You Might Also Like

Mu Rwanda

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?