Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Aba bantu baravugwaho gutema abaturage

Mu Mudugudu wa Berwa, Akagari ka Gitwa mu Murenge wa Tumba hafungiwe hagatiwe abagabo bane bavugwaho gutema abantu no kubiba. Abo ni Nizeyimana Jean Pierre w’imyaka 30, Mporwiki Damien w’imyaka 44 na Nshimiyimana Simon w’imyaka 36.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi avuga ko abaturage babwiye Polisi ko hari abantu bakeka ko ari bo babiba kandi bagahohera abantu binyuze mu kubatega bakabatema.

Ati: “Mu ijoro ryakeye, ahagana saa munani hari amabandi atandatu yateye abantu yitwaje imihoro, ibyuma n’ibibando. Bateye akabari ka Simbakure bamenagura ibirahure, bashaka kwinjira mu nzu ariko abaturage baradutabaza, Polisi iratabara ifata abo bantu.”

Kamanzi avuga ko hari umuntu umwe wakomerekejwe k’ukuboko, ajyanwa kwa muganga  kuri CHUB.

Abafashwe bagiye gufungirwa kuri station ya Ngoma, hanyuma bakazashyikirizwa ubugenzacyaha.

Mu gihe i Huye ari uko byifashe, i Nyanza ho mu minsi ishize hafatiwe umugabo wari wagiye kwiba mazutu mu kigo cy’Impinganzima, kibamo ababyeyi bagizwe abapfakazi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abaturage bavuga ko ibi byabereye  mu Kagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza, uyu mugabo akavugwaho no kwiba imbabura muri iki kigo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version