Huye:  Bamwe Mu Bavugwagaho Uruhare Mu Rupfu Rw’Abaguye Mu Kirombe Barekuwe

Imashini ziri gukora uko zishoboye ngo zikure abantu mu myobo ariko byagoranye

Urukiko rwarekuye Major (Rtd) Jean Paul Katabarwa n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Maraba witwa Uwamariya Jacqueline bari bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’abapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro.

Katabarwa n’Uwamariya bari bajuriye mu Rukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza.

Bajuritaga icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye rwari rwabahamije ibyaha rubakatira igifungo cy’imyaka irindwi.

Ibyo rwabahamije harimo ibyaha bifitanye isano no gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya bafite kandi aho bashakishaga ayo mabuye y’agaciro haje gupfira abantu batandatu.

Ubushinjacyaha bwo bubarega bwavugaga ko ibyo baregwa bibahama.

Major (Rtd ) Paul Katabarwa yagizwe umwere ku cyaha cyo kudakurikiza ibipimo ngenderwaho bifite impamvu nkomezacyaha byateye urupfu, ariko ahamwa n’icyaha cyo gukora ibikorwa bw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya.

JUwamariya we yagizwe umwere ku byaha byo kuba icyitso ku cyaha cyo gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe ariko yagizwe umwere ku bufatanyacyaha no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Bikimara kuvugwa ko abo bantu bapfuye urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza rugira abo ruta muri yombi.

Hafunzwe Major (Rtd) Jean Paul Katabarwa binakekwa ko icyo kirombe cyari icye na Uwamariya Jacqueline wayoboraga mu murenge wa Maraba ariko akaba yarigeze kuyobora Umurenge wa Kinazi.

Hatawe muri yombi kandi abarimo Iyakaremye Liberathé wari umukozi ushinzwe ubutaka mu murenge wa Kinazi, Protais Maniriho wari SEDO mu Kagari ka Gahana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahana Gilbert Nkurunziza.

Abo Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwabagize abere ku cyaha cyo kuba ibyitso mu cyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icy’Ubafatanyacyaha mu gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko.

Bose batawe muri yombi mu mwaka wa 2023 ubwo abantu batandatu barimo abari abanyeshuri muri G.S Kinazi bagwiriwe n’ikirombe imirambo yabo ikabura, hagafatwa icyemezo cyo kuhashyira ibimenyetso by’imisaraba yanditseho amazina y’abapfuye.

Icyo kirombe giherereye mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version