U Rwanda Ruherutse Guha Zimbabwe Toni 1,000 Z’Ibigori

Rubinyujije muri Ambasade yarwo i Harare, u Rwanda ruherutse guha Zimbabwe toni 1,000 z’ibigori ngo igaburire abaturage bayo bagizweho ingaruka n’ikiza cyatewe n’imihindagurikire y’ikirere kitwa El Nino.

Ubwo ubuyobozi bw’iki gihugu bwifatanyaga n’Abanyarwanda kwizihiza kubohorwa kwarwo mu muhango wabaye taliki 11, Nyakanga, 2024 nibwo Minisitiri wa Zimbabwe ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubuhahirane witwa Frederick Shava yashimiye Perezida Kagame kuko yabibutse nk’abavandimwe bari bashonje.

Shava yavuze ko Zimbabwe izahora izirikana iyo neza yagiriwe.

Yagize ati: “Mu gihe turi kwizihiza uyu munsi, nababwira ko hari toni 1,000 z’ibigori zije muri Zimbabwe zivuye i Kigali”.

Abari aho bakomye amashyi menshi!

Shava yunzemo ko Guverinomay a Zimbabwe n’abaturage bayo bose bashimira ineza Kagame n’Abanyarwanda babagiriye, avuga ko ari ibigaragaza ubuntu bw’Abanyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe Amb James Musoni yavuze ko ubwo Perezida wa Zimbabwe yabwiraga mugenzi we w’u Rwanda ko abaturage be bashonjeshejwe n’ingaruka za El Nino undi ntiyazuyaje kumwemerera inkunga.

Umuhango wo kwibohora wabereye muri Zimbabwe witabiriwe n’Abanyarwanda benshi ndetse n’inshuti zabo zo muri iki gihugu.

Hari abayobozi benshi ba Zimbabwe biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi.

Ubufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe bumaze iminsi bugaragarira no mu gufatanya mu rwego rw’uburezi kuko ubu hari abarimu bo muri iki gihugu bamaze hafi imyaka itatu mu Rwanda bigisha bagenzi babo Icyongereza cyo ku rwego rwo hejuru.

Ifoto@The New Times

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version