Huye: Imbangukiragutabara yagonze ikamyo, uwari uyitwaye ararembye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 11, Ugushyingo, 2020 mu murenge wa Huye mu Karere ka Huye habereye impanuka y’imbangukiragutabara bivugwa ko yashakaga guca ku ikamyo ariko ikayigonga.

Amazina ya Shoferi ntaramenyakana ariko yagize ikibazo k’uburyo yagiye muri coma.

Byabereye mu mudugudu wa Gahenerezo mu Kagari ka Rukira, Umurenge wa Huye mu Karere ka Huye. Ikamyo yavaga i Rusizi ijya Huye.

Imbangukiragutabara yo yavaga i Nyamagabe yerekeza Huye.

Umuturage witwa Yesaya wahageze impanuka ikiba yabwiye Taarifa ko yasanze muri iriya mbangukiragutabaara nta muntu wundi muntu wari uyirimo.

Ati: “Nahageze bikiba nsanga iriya mbangukiragutabara yangiritse kuriya ariko nta muntu nasanze muri ririya mbangukiragutabara.”

Avuga ko bigaragara ko iriya mbangukiragutabara yari ivuye kujyana abarwayi ku bitaro bya CHUB itashye i Nyamagabe ikaza gukora iriya mpanuka.

Yesaya avuga ko yahasanze Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Imiterere y’ahabereye impanuka…

Ahabereye iriya mpanuka haramanuka ariko si cyane.  Ni mu mahuriro y’amakoni abiri, rimwe rimanuka riva ahitwa ku rutoki rw’abanyururu ni ukuvuga mu rubavu rw’i bumoso, n’irindi rizamuka ku rubavu rw’iburyo.

Umuntu aba arenze gato gari ya Huye agana Nyamagabe.

Umuturage uturiye muri kariya gace avuga ko ahabereye impanuka atari ahantu hakwiye gushyirwa dos d’âne, ahubwo ko icyateye iriya mpanuka ari umuvuduko no kudashishoza mbere yo gushaka guca ku modoka iri imbere.

Iyi kamyo yari ipakiye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version