Huye: Imibiri 1,800 Y’Abazize Jenoside Yabonetse Mu Masambu Y’Abaturage

Mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye hamaze kuboneka imibiri 1,800 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarajugunywe mu masambu y’abaturage cyane cyane mu y’uwitwa Hishamunda Jean Baptiste w’imyaka 87.

Gushakisha imibiri byari bimaze amezi hafi atatu nyuma y’amakuru y’uko mu isambu ya Hishamunda hari iyo mibiri yahajugunywe.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye witwa Théodat Siboyintore yabwiye itangazamakuru ko gushakisha imibiri y’abazize Jenoside  mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye byabaye bisubitswe.

Avuga ko n’ubwo byasubitswe, niharamuka hari andi makuru amenyekanye yerekeranye n’ahandi hari imibiri bizahita bisubukurwa.

Iyi mibiri yabonetse mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye

Bidashoboka kandi ko hari indi mibiri yubakiweho inzu kuko n’iyabonetse muri fondasiyo y’urugo ruri aho hafi kandi haruguru yayo hari izindi nzu bikekwa ko nazo zubakiwe hejuru y’imibiri.

Umukobwa we yitwa Séraphine we akaba afite imyaka 65 y’amavuko.

Siboyintore yabwiye Kigali Today ati: “ Ahubwo n’uwaba afite amakuru haba hariya i Ngoma ndetse n’ahandi hari imibiri yahatubwira igashakishwa hanyuma ikazashyingurwa mu cyubahiro”.

Mu Ukwakira, 2023 nibwo mu Mudugudu wa Ngoma V  mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, habonetse  bwa mbere imibiri.

Icyo gihe harimo hacukurwa umusingi wo kubakaho uruzitiro.

Abaturage bakomeje gutanga amakuru ku byabereye aho hantu kugeza ubwo hashakishijwe indi mibiri kugeza habonetse igera ku 1,800.

Ahavanywe iyi mibiri hazatunganywa hagirwe ahantu ho kwibukira ubwicanyi Abatutsi bahiciwe bakorewe nk’uko bitangazwa na Théodat Siboyintore uyobora IBUKA muri Huye.

Siboyintore ati: “ Ubundi ahakuwe imibiri y’abazize Jenoside hagira ikimenyetso kihasigara. N’aho yari yarashyinguwe hanyuma ikahakurwa ijyanwa mu nzibutso nini, hasigara ikimenyetso kigaragaza ko hari imibiri yari ihashyinguye”.

Yungamo ko aho naho hazashyirwa ikimenyetso kigaragaza ko hari harajugunywe imibiri y’abazize Jenoside.

Biteganyijwe ko taliki 30, Mata, 2024 ari bwo iyo mibiri 1,800 izashyingurwa mu rwibutso rwa Ngoma,  mu Murenge wa Ngoma muri Huye.

Jean Baptiste Hishamunda uvugwa muri iyi dosiye yari yarakiwe gufungwa burundu kubera Jenoside ariko aza kurekurwa kubera imbabazi za Perezida zatanzwe mu myaka ya 2002.

Nyuma byaje kumenyekana iwe hari indi mibiri bituma yongera gufungwa.

Hari n’abandi bo mu muryango we bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha birimo no guhisha iyo mibiri.

Bivugwa ko abafunzwe bo mu muryango wa Hishamunda barenga abantu batandatu(6).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version