Uko Imvura Mu Gice Cya Kabiri Cya Mata Iteganyijwe

Iteganyagihe ry’igihembwe cya kabiri cya Mata, 2024 ryemeza, rishingiye ku bipimo bitangwa n’ibyogajuru, ko iki gihe kizarangwa n’imvura iri hejuru gato yisanzwe igwa muri gihe nk’iki.

Muri rusange izaba iri hagati ya milimetero 20 na milimetero 120 hirya no hino mu gihugu n’ubwo hari aho iziyongera ahandi ikagabanuka.

Ahazagwa nyinshi ni Mu Majyaruguru no mu Burengerazuba burimo n’ubushyira Amajyepfo y’u Rwanda.

Amataliki iyi mvura izagwamo cyane ni iya 11, iya 12 n’iya 19 n’aho iya 13, iya 15 n’italiki ya 17 hazagwa imvura nke ikwirakwiriye hirya no hino mu Rwanda.

- Kwmamaza -

Impamvu izatera imigwire y’iyo mvura ni ubushyuhe buzamuka mu Nyanja y’Abahinde hakiyongeraho imiterere yihariye y’ubutaka bw’u Rwanda.

Aho imvura izagwa ari nyinshi izaba ifite hagati ya milimetero 80 na milimetero 100.

Aho ni mu Turere twa Karongi, Ngororero, Nyamagabe, Nyaruguru, Uburengerazuba bw’Uturere twa Musanze na Nyabihu ndetse n’ibice bya Nyamagabe,  Nyaruguru, Burera, hakiyongeraho ibice by’Amajyaruguru y’Akarere ka Gakenke na Rulindo ndetse n’Uburengerazuba bwa Gicumbi, Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye.

Ku rundi ruhande, imvura izaba nke mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Kayonza na Bugesera kuko ho izaba ingana na milimetero ziri hagati ya 40 na 80.

Umuyaga ufite imbaraga nyinshi  uzahuha muri rusange uzaba wihuta ku muvuduko wa metero enye(4) na metero umunani(8)  ku isogonda n’aho ufite imbaraga nke uzaba uhuha ku muvuduko wa metero ziri hagati y’enye(4) n’esheshatu(6) ku isogonda.

Ubushyuhe bwinshi buzaboneka buzaba buri hagati ya 26°C na  28°C, bukaziganza cyane mu Burasirazuba no hagati mu gihugu mu gihe ahazakonja hazaba hari 18oC and 20 oC aha hakazaba ari mu gice cy’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version