Huye-Rulindo-Muhanga: Abayobozi Banditse Basezera

Abajura b'i Huye baravugwaho gusahura kiliziya

Ba Perezida b’Inama Njyanama b’Uturere twa Huye, Rulindo,na Muhanga bemereye itangazamakuru ko bakiriye inyandiko z’abayobozi babandikiye basaba guhagarika akazi ‘mu gihe kitazwi.’

Hari hashize igihe hari inkuru ya UMUSEKE itambutse ivuga ko hari abayobozi bandikiye inzego zitandukanye basezera ku kazi.

Bari abantu batandatu bo mu Karere ka Rulindo, Muhanga, Huye na Gicumbi banditse basezera ku mirimo bari bashinzwe.

Nyuma y’uko ibi bitangajwe ntihagire icyo abayobozi babivugaho kuko ‘batari babonye’ ayo mabariwa, ubu bwo baremeza ko ayo mabaruwa ‘bayabonye’.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rulindo Dusabirane Aimable yemeje ko ibaruwa y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace bayibonye ‘saa yine z’ijoro’ zo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 23 Mutarama 2024.

Ngo Yanditse asaba gusezera ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo mu gihe kitazwi kandi ku mpamvu ze bwite.

Uyu muyobozi avuga ko hatagize igihinduka Inama Njyanama izaterana kuri uyu wa kane Taliki 25, Mutarama, 2024 kugira ngo isuzume iby’iyi baruwa ye.

Yavuze ko na mbere y’uko yandika asezera ku kazi, Inama Njyanama yari yafashe umwanzuro wo kugira ibyo imubaza, ibindi byimbitse akazabibazwa n’Inkiko.

Ati: “Urwego rw’Inama Njyanama turakurikirana ibijyanye n’amakosa y’akazi Gitifu yaba akekwaho gukora.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Octave avuga ko ibaruwa yo gusezera ku kazi y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir bayibonye kandi ko yanditse asaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Nshimiyimana avuga ko usibye ibyaha yari akurikiranyweho n’Inkiko, nta yandi makosa abagize Njyanama bari basanzwe bamuziho.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye witwa Dr Kagwesage Anne Marie nawe avuga ko yamaze kubona inyandiko y’umuyobozi mu Karere ushinzwe Imirimo rusange Muhanguzi Godfrey yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Huye isaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Ati:“Twebwe Njyanama yatugeneye Kopi kubera ko muri Komite Nyobozi y’Akarere aribo bafite DM mu nshingano.”

Usibye abayobozi ba za Njyanama bemeye ko bakiriye amabaruwa yabo asezera ku kazi mu gihe kitazwi, hari kandi abayobozi batatu bandikiye abayobozi bo muri utwo turere basaba guhagarika akazi mu gihe kitazwi ku mpamvu zabo bwite.

Abo ni umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Karere ka Rulindo Mugisha Delice, Bavugirije Juvénal wari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’Ibikorwaremezo mu Karere ka Rulindo na Niyonsenga nawe wari ukuriye ishami ry’ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi.

Abo bose bahuriye kuri dosiye imwe y’amafaranga y’ingurane bakekwaho kunyereza.

Ni amafaranga yagombaga guhabwa abaturage bangirijwe imitungo ijyanye n’ikorwa ry’umuhanda Rwintare- Gitanda-Muvumo wo mu Karere Rulindo.

Ayo mafaranga y’ingurane yakue kuri konti y’Akarere ka Rulindo ahabwa abandi bantu batahafite ubutaka kandi badafite aho bahuriye n’iyo mitungo.
Ibi ni ibyemezwa n’abanyamakuru bakurikiranye iyo dosiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version