Perezida Kagame Asaba Ko Umuyobozi Udashoboye Ava Mu Kazi

Ubwo yarangizaga Inama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, Perezida Kagame yongeye gusaba ko abayobozi ba baringa bavanwa mu nshingano.

Yasabye abayobozi kumenya ko akazi bakora ari ak’Abanyarwanda bityo ko bakwiye kugakora neza uko bakiyemeje.

Perezida Kagame avuga ko ubusanzwe kugira ngo igihugu gikore neza ari ngombwa ko abayobozi bakorana, bagahanahana amakuru, abantu bakareka kuba ba nyamwigendaho.

Ati: “Akenshi usanga abantu batavugana kandi ibi ni ikibazo kubera ko nta Minisiteri yakemura ikibazo yonyine.”

Ahereye kuri iyi ngingo yabwiye abayobozi ko badakwiye kujya bacumbikisha gukemura ibibazo ngo bizakemurirwa mu nama.

Izo nama ngo ziraterana ariko ugasanga abazitabiriye nta kintu kinini bazemerejemo.

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko badakwiye kumva ko hari uzaza kubageza kure mu iterambere mbere bifuza ahubwo ngo bakwiye ubwabo gukora bakigeza kure kandi bakahagera vuba.

Perezida Kagame yashimye ko Umushyikirano wa 19 wagenze neza kurusha urihuta ndetse ngo kurusha iyawubanjirije.

Yabwiye abayobozi ko ibyo babonye bidasobanutse bakwiye kubikosora kugira ngo bitazagarukwaho mu mwiherero utaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version