Mu nama y’Umushyikirano iri kubera mu Burundi( iwabo bayita Ikiyago) ubuyobozi bw’ingabo, Polisi n’ubwa Politiki bishimiye icyemezo Leta y’u Rwanda iherutse gufata cyo gufunga radio zakoreraga mu Rwanda zikanenga ubutegetsi bw’i Bujumbura.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi yavuze ko kiriya cyemezo cyerekana ubushake bw’u Rwanda bwo kongera kubana neza n’u Burundi.
Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi muri 2020 yagaragaje ubushake bwo kuzamura umubano igihugu cye gifitanye n’amahanga haba muri Tanzania, Guinée n’ahandi.
Gusa ntarasura u Rwanda. Ku rundi ruhande ariko Minisitiri w’u Burundi w’ububanyi n’amahanga Bwana Albert Shingiro aherutse mu Rwanda aganira na mugenzi we Dr Vincent Biruta uko umubano w’ibihugu byombi warushaho kuba mwiza.
Icyo gihe bahuriye i Nemba mu Bugesera, inama yabahuje yarangiye Shingiro asabye Biruta kuzasura u Burundi bakaganira.