Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Goma Hari Imyigaragambyo Ikomeye…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

I Goma Hari Imyigaragambyo Ikomeye…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2021 10:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Mbere abatuye Umujyi wa Goma bazindukiye mu myigaragambyo bavuga ko badashaka ko hari itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bazakandagira ku butaka bwabo baje mu kuhabungabunga umutekano.

Hari inyandiko zazindutse zikwirakwizwa mu Mujyi wa Goma zisaba abaturage kutitabira akazi, ahubwo bakazinduka bamagana igitekerezo cy’uko abapolisi b’u Rwanda bazajya muri uriya mujyi.

Inyandiko yaraye isohotse isaba abatuye Goma kuzinduka bigaragambya

N’ubwo abigaragambya bavuga ko bamagana Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Gen Amuli Bahigwa yahaye ikiganiro itangazamakuru avuga ko ariya makuru atari yo.

Uyu mupolisi mukuru yagize ati: “ Nta mupolisi w’u Rwanda uri ku butaka bwacu. Abantu bagomba kumenya ko Polisi y’iki gihugu ifite ubushobozi bwo kurinda abagituye.”

Umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo Gen Amuli Bahigwa yahaye ikiganiro itangazamakuru avuga ko ariya makuru atari yo.

Ubu butumwa yabutangarije mu kiganiro yatanze ku wa Gatandatu tariki 18, Ukuboza, 2021.

Dieudonné Amuli Bahigwa  yavuze ko nta bushobozi ubwo ari bwo bwose bwo kwemerera indi Polisi kwinjira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubwo aheruka mu Rwanda uyu mupolisi mukuru yari yaje kuganira na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ku mikoranire hagati ya za Polisi zo mu Karere ibihugu byombi biherereyemo.

Polisi zo muri aka karere zihuriye mu kitwa l’EAPCCO (Coopération régionale des chefs de police de l’Afrique centrale).

Gen Dieudonné Amuli Bahigwa  ayobora uyu muryango guhera mu Ukwakira, 2021.

Yavuze ko bibabaje kuba hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagashyushya imitwe babeshya ko hari itsinda ry’Abapolisi bo mu Rwanda bazajya i Goma.

Icyakora Polisi y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Demukarasi ya Congo ziherutse gusinya tariki 13, Ukuboza, 2021 yavugaga ko izi nzego zombi zigomba gukorana kugira ngo zirinde imipaka ya ihuza ibihugu byombi.

Hagati aho amakuru Taarifa ihabwa n’umuturage uri i Rubavu uri gukurikiranira hafi ibibera i Goma aravuga ko hari umuturage warashwe n’umupolisi arapfa.

Abaturage bahise basumira uwo mupolisi bamwambura imbunda.

Ese haba hari abanyapolitiki babyihishe inyuma?

N’ubwo kugeza ubu nta munyapolitiki ukomeye muri kiriya gihugu wari werura ngo avuge ko ari we uri gushishikariza abatuye Goma kujya mu mihanda, hari abanyapolitiki bigeze gukangurira abaturage kwamagana u Rwanda.

Uzwi cyane ni Martin Fayulu.

Muri Gashyantare, 2021 hari video yamaze amasaha make yerekanaga abaturage bigaragambiriza imbere y’Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Icyo gihe umwe mu bakora muri Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa yabwiye Taarifa ko Martin Fayulu ari we wari ubiri inyuma kubera ko ngo yanga Abanyarwanda baba muri DRC, akaba aharanira guteranya ubuyobozi bukuru bw’ibihugu byombi.

TAGGED:CongofeaturedImyigaragambyoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umurundi Uyobora Ingabo Za AMISOM Yashimiwe Imiyoborere Myiza
Next Article Papa Francis Avuga Ko Gukubita Umugore Ari Igikorwa Cya Satani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?