I Goma Hari Imyigaragambyo Ikomeye…

Kuri uyu wa Mbere abatuye Umujyi wa Goma bazindukiye mu myigaragambyo bavuga ko badashaka ko hari itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bazakandagira ku butaka bwabo baje mu kuhabungabunga umutekano.

Hari inyandiko zazindutse zikwirakwizwa mu Mujyi wa Goma zisaba abaturage kutitabira akazi, ahubwo bakazinduka bamagana igitekerezo cy’uko abapolisi b’u Rwanda bazajya muri uriya mujyi.

Inyandiko yaraye isohotse isaba abatuye Goma kuzinduka bigaragambya

N’ubwo abigaragambya bavuga ko bamagana Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Gen Amuli Bahigwa yahaye ikiganiro itangazamakuru avuga ko ariya makuru atari yo.

Uyu mupolisi mukuru yagize ati: “ Nta mupolisi w’u Rwanda uri ku butaka bwacu. Abantu bagomba kumenya ko Polisi y’iki gihugu ifite ubushobozi bwo kurinda abagituye.”

- Advertisement -
Umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo Gen Amuli Bahigwa yahaye ikiganiro itangazamakuru avuga ko ariya makuru atari yo.

Ubu butumwa yabutangarije mu kiganiro yatanze ku wa Gatandatu tariki 18, Ukuboza, 2021.

Dieudonné Amuli Bahigwa  yavuze ko nta bushobozi ubwo ari bwo bwose bwo kwemerera indi Polisi kwinjira muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubwo aheruka mu Rwanda uyu mupolisi mukuru yari yaje kuganira na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ku mikoranire hagati ya za Polisi zo mu Karere ibihugu byombi biherereyemo.

Polisi zo muri aka karere zihuriye mu kitwa l’EAPCCO (Coopération régionale des chefs de police de l’Afrique centrale).

Gen Dieudonné Amuli Bahigwa  ayobora uyu muryango guhera mu Ukwakira, 2021.

Yavuze ko bibabaje kuba hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagashyushya imitwe babeshya ko hari itsinda ry’Abapolisi bo mu Rwanda bazajya i Goma.

Icyakora Polisi y’u Rwanda n’iya Repubulika ya Demukarasi ya Demukarasi ya Congo ziherutse gusinya tariki 13, Ukuboza, 2021 yavugaga ko izi nzego zombi zigomba gukorana kugira ngo zirinde imipaka ya ihuza ibihugu byombi.

Hagati aho amakuru Taarifa ihabwa n’umuturage uri i Rubavu uri gukurikiranira hafi ibibera i Goma aravuga ko hari umuturage warashwe n’umupolisi arapfa.

Abaturage bahise basumira uwo mupolisi bamwambura imbunda.

Ese haba hari abanyapolitiki babyihishe inyuma?

N’ubwo kugeza ubu nta munyapolitiki ukomeye muri kiriya gihugu wari werura ngo avuge ko ari we uri gushishikariza abatuye Goma kujya mu mihanda, hari abanyapolitiki bigeze gukangurira abaturage kwamagana u Rwanda.

Uzwi cyane ni Martin Fayulu.

Muri Gashyantare, 2021 hari video yamaze amasaha make yerekanaga abaturage bigaragambiriza imbere y’Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Icyo gihe umwe mu bakora muri Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa yabwiye Taarifa ko Martin Fayulu ari we wari ubiri inyuma kubera ko ngo yanga Abanyarwanda baba muri DRC, akaba aharanira guteranya ubuyobozi bukuru bw’ibihugu byombi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version