Ku wa Kane w’Icyumweru gishize umusore yatonganye na Se witwa Felicien Nzaramba amukubita ifuni. Umusaza Nzaramba bamujyanye kuri CHUK apfirayo ariko kuko umuhungu we nawe yari yakomeretse yajyanywe kwa muganga. Amaze kumva ko Se yaguye kwa muganga yatorotse ibitaro ariyahura.
Yiyahuje ishuka yavanye kwa muganga.
Byabereye mu Mudugudu wa Gasenyi, Akagari ka Byogo, Umurenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi.
Amakuru yo kwiyahura k’uriya musore witwa Thomas Sindikubwabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 01, Werurwe, 2021.
Umuturage wamenye ariya makuru mu ba mbere yabwiye Taarifa ko basanze umurambo w’uriya musore umanitse mu giti hafi y’inzira nyabagendwa.
Ikindi twamenye ni uko uriya musore yari yabanje gutongana na Se mbere y’uko amukubita ifuni kandi ngo bombi bari basinze.
Umukuru w’Umudugudu wa Gasenyi yabwiye Taarifa ko bari bahishije urwagwa ndetse ngo rushobora kuba ari rwo rwabaye intandaro y’amakimbirane yavuye urupfu rw’abantu babiri.
Amakuru avuga ko na Nyina w’uriya musore wiyahuye nawe yari agiye kwiyahura abaturage bakamutesha.