I Kayonza Ubuyobozi Burashinjwa Kudatabara Abaturage Bakorerwa Urugomo

Abaturage bo mu tugari tw’Umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza baratakamba bavuga ko muri uriya murenge hari abashumba baboneshereza, hagira ukoma bakamukubita. Ngo iyo baregeye ubuyobozi bubirenza ingohe.

Ubuyobozi buvugwa aha ni ubw’ubw’ibanze ndetse ngo n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha na Polisi ntibukurikirana abo bashumba bavugwaho urugomo.

Abanerwa cyane ni abaturiye ikiyaga cya Ihema gikora ku murenge wa Ndego kivuye muri Pariki y’Akagera

Umwe mu baturage bo muri uriya murenge yoherereye ubwanditsi bwa Taarifa ubutumwa kuri email agira ati:

‘Tubandikiye tugira ngo mudufashe gukora ubuvugizi kugira ngo ikibazo tugiye kubagezaho kizabonerwe umuti. Kandi tubandikiye kubera ko dusanzwe dukurikirana inkuru zanyu nziza zuzuyemo ubunyamwuga.

- Advertisement -

Ikibazo: ‘Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego hari ikibazo cy’abashumba bamaze igihe kinini cyane bakubita abaturage akenshi bakabasiga ari indembe. Aba ni abashumba b’inka zo mu mafamu( farms) atandukanye ari muri muri uyu murenge. Abakunze gukora ibi ni abashumba bajyana inka mu butaka butari ubwabo hagira ukumira bakamwasa!.

 Igihe cy’impeshyi ubwatsi bwabaye bucye mu mafamu ho biba birenze.

 Nta gihe kirenga ukwezi umuntu adakubiswe.

Uyu muturage tutari butangaze amazina ye nk’uko yabidusabye, avuga ko bariya bashumba bafite urugomo rwo gukubita batitaye ku ngaruka kuko n’ubundi ‘akenshi abareze RIB ikora iperereza ukayoberwa uko byarangiye’ kuko abakubise bakomeza bidegembya…’

Yabwiye Taarifa ko ikibazo kigezwa k’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse na polisi ariko ngo nta gikorwa kugira ngo abashumba ntibongere gukubita abaturage.

Ngo baragiriye abakomeye!

Uyu muturage yabwiye Taarifa ko abo bashumba bakubita abaturage boneshereje bitwaje ko  ari ‘abashumba b’abayobozi bakuru mu nzego zikomeye.’

Ibi bituma abenshi batinya kurega kuko iyo babimenye barongera bakamuhiga bakamukubita.

Taarifa ifite ifoto y’umwe mu baturage uherutse gukubitwa, bamusiga ari intere aza gutabarwa n’umumotari wari uciye ku muhanda.

Ni ifoto yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 18, Kanama, 2021 hanyuma uwo mumotari ajyana uriya muturage ku Kigo nderabuzima cya Ndego.

Uyu muturage yakubiswe inkoni arakomereka. Aha yatabwagaho na muganga i Ndego

Kuri iki Kigo niho abakubiswe akenshi bajya kwipfukishiza no guhabwa ibinini bigabanya ububabare.

Umuturage wakubiswe kuri uyu wa Kabiri tariki 17, Kanama, 2021 yakubitiwe mu Mudugudu wa Kagoma muri Ndego ya II.

Abaturanyi ba Ndego nabo barabyemeza…

Hari umuturage wo mu Kagari ka Rubumba, Umurenge wa Kabare( uyu murenge uhana imbibi na Ndego) wabwiye Taarifa ko kugira ngo umuturage atonesherezwa bimusaba ko arara mu murima we.

Ku ngingo y’uko bitwaza ko baragiye inka z’abakomeye, yatubwiye ko bisa n’aho byabaye iturufu ku bashumba hafi ya bose k’uburyo n’uragiye inka eshatu ashobora kuvuga ko aragiriye umusirikare cyangwa umuyobozi mukuru akonesha umurima wa hegitari w’umuturanyi.

Ati: “ Iyo uhuruye ngo uje kumukumira usanga ari kumwe n’undi bakagushushubikanya bashaka kugukubita ugahunga.”

Nawe asaba ‘ubuyobozi bwo hejuru’ kubihagurukira bukarandura umuco wo kudahana uri ‘gufata intera’ muri kariya karere.

Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego Bwana Claude Bizimana, ariko inshuro twamuhamaye ‘ntiyashoboye kwitaba telefoni ye igendanwa.’

Hari amakuru twamenye ko iki kibazo cyabaye no mu Murenge wa Mwiri mu Mpeshyi ishize.

Akarere ka Kayonza niko karere kanini mu Rwanda kubera igice cyako cya Pariki y’Akagera

Ubuyobozi Bw’Akarere Buti: “ Tugiye Kureba Iby’icyo kibazo”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Jean Claude Murenzi yabwiye Taarifa ko icyo kibazo ari bwo acyumvise, ko agiye kureba ibyacyo.

Ati: “ Turabyumvise tugiye kubireba!”

Meya wa Kayonza, Bwana Jean Claude Murenzi. Yahayoboye guhera mu mwaka wa 2016.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko habaye hari abapolisi babwiwe icyo kibazo ariko ntibagikurikirane byaba bidakwiye kandi ko ubuyobozi bwa Polisi bugiye gukurikirana bwasanga hari abapolisi babigizemo uruhare bakazabihanirwa.

Ati: “ Mu by’ukuri haramutse hari abapolisi babirengeje amaso nyuma yo kwitabazwa n’abaturage, byaba bidakwiye. Ntabwo byemewe ko umupolisi yirengagiza akarengane umuturage akorerwa kandi tugiye kubigenzura, abazagaragara ko babyirengagije bazabihanirwa.”

Taarifa itegereje icyo ubuvugizi bw’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, buri buyitangarize ku bivugwa n’abaturage by’uko baruregera ntirukurikirane bariya bashumba bavugwaho urugomo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version