Ibyashingiweho U Rwanda Rwongera Amasezerano Na Arsenal F.C

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko kongera amasezerano y’ubufatanye na Arsenal F.C yo mu Bwongereza bizatanga umusanzu mu kuzahura urwego rw’ubukerarugendo, hubakiwe ku nyungu zabonetse mu myaka itatu ishize.

Ni amasezerano yasinywe bwa mbere muri Gicurasi 2018, agamije kumenyekanisa u Rwanda nk’icyerekezo cy’ishoramari n’ubukerarugendo.

RDB yatangaje ko nyuma y’intangiro nziza ayo masezerano yagize, mu 2019 hafashwe icyemezo cyo kuyongera, binatangazwa ku wa 14 Gicurasi 2021 ubwo Arsenal F.C yamurikaga umwambaro mushya izajya yambara yasuye andi makipe, muri uyu mwaka w’imikino.

Icyo gihe Arsenal yagize iti “Twishimiye no kwemeza ko Visit Rwanda izakomeza kugaragara ku myambaro y’abagabo, abagore no ku makipe y’abato. Nk’umuterankunga ugaragara ku maboko y’imipira n’umufatanyabikorwa mu bukerarugendo, tuzakomeza gushyigikira ishoramari ry’u Rwanda mu kubaka no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo nyuma y’icyorezo cya Coronavirus.”

- Kwmamaza -

RDB kuri uyu wa Gatatu yavuze ko nubwo ubu bufatanye bukomeje kuvugwaho byinshi, hari inyungu zifatika bwatanze. Ni mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 gihungabanya inzego nyinshi.

Iti “Kugeza ku mpera z’umwaka wa mbere w’ubufatanye, inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo yazamutseho 17% igera kuri miliyoni $498 mu 2019, ivuye kuri miliyoni $425 mu 2018. Ba mukerarugendo bishimisha baturuka mu Burayi biyongereyeho 22% naho abava mu Bwongereza biyongeraho 17%.”

“Ubufatanye buvuguruye buzubakira ku nyungu yabonetse mu myaka itatu ishize kandi butange umusanzu mu rugendo rwo kwiyubaka k’ubukungu bw’u Rwanda nyuma y’icyorezo cya COVID-19, by’umwihariko mu rwego rw’ubukerarugendo.”

 

Uretse mu rwego rw’ubukerarugendo, biteganywa ko ubwo bufatanye buzakomereza no mu guhanahana ubumenyi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, hagamijwe guteza imbere uwo mukino haba mu bakinnyi no mu batoza.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka, aheruka kuvuga ko basinya ariya masezerano, bakoze igenzura bagasanga abantu 71% batazi u Rwanda nk’igihugu cy’ubukerarugendo.

Bivuze ko 29% ari bo gusa bari bazi u Rwanda nk’igihugu cy’ubukerarugendo, ariko uyu munsi bamaze kurenga 51%.

Uretse ayo masezerano, ku wa 4 Ukuboza 2019 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo ndetse n’uwo yambara mbere y’imikino.

Kageruka yavuze ko amasezerano amaze gusinywa, nyuma y’amezi atatu gusa hahise haza icyorezo cya COVID-19 cyatumye u Rwanda rushyiraho Guma mu rugo. Ni icyorezo cyanagize ingaruka ku masezeranona Arsenal F.C.

Ati “Twagize ibihombo mu mafaranga n’imibare y’abasuraga u Rwanda byagabanyutseho 76%, bivuze ko uyu munsi tutavuga ko twagize inyungu runaka twahita duhuza ako kanya n’ubufatanye na PSG.”

Yavuze ko ishoramari ririmo gukorwa muri Visit Rwanda muri ibi bihe rikorerwa ahazaza h’ubukerarugendo, aho kuba inyungu y’ako kanya.

Ubufatanye na Arsenal F.C bwatangiye kuvugwaho byinshi mu minsi ishize ubwo Perezida Paul Kagame akaba n’umufana wayo ukomeye,  yatangazaga ko adashimishijwe n’uburyo irimo kwitwara. Hari nyuma yo gutsindwa na Brentford 2-0 ku munsi wa mbere wa Premier League.

Yavuze ko ikipe igomba kubakwa ku buryo ihora itsinda, ku buryo n’iyo itsinzwe nta muntu uba yari abyiteze. Nyamara ngo kuri Arsenal F.C ibi bibazo bimaze igihe.

Ntabwo amafaranga yatanzwe kuri ubu bufatanye yatangajwe.

Gusa igitangazamakuru gikomeye mu by’imikino, Sky Sports, kivuga ko ubwo u Rwanda na Arsenal F.C byasinyaga amasezerano mu 2018, rwishyuye miliyoni zisaga £30.

Amasezerano na PSG

Ku ruhande rwa Paris Saint Germain ariko ho ibyishimo ni byose, nyuma y’uko ikirangirire Lionel Messi aheruka gusinyamo amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwaho uwa gatatu, ku mushahara wa miliyoni $41 ku mwaka. Hiyongeraho miliyoni $30 yahawe kugira ngo asinye muri iyo kipe.

Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi, yahise atangaza ko amahirwe y’ubucuruzi uyu mukinnyi yazanye mu ikipe arenze kure ibyo yatanzweho.

Byahise byigaragaza, kuko agisinya, ku rubuga rwa PSG hashyizweho imipira 150,000 yanditseho Messi na nimero 30 mu mugongo. Mu minota irindwi gusa yose yari imaze kugurwa.

Byongeye, mu kanya nk’ako guhumbya abakurikira PSG kuri Instagram bavuye kuri miliyoni 19.8 bagera kuri miliyoni 40.2. Ubu twandikaga iyi nkuru bageze kuri miliyoni 48.1.

Abo bose ni abashobora kubona ubutumwa bwa Visit Rwanda batumbagiye cyane kubera Lionel Messi, bivuze ko u Rwanda ruri mu nyungu.

Kageruka yagize ati “Urugero niba Messi yasinye muri PSG, twagize izamuka ry’abakurikirana ibikorwa byacu, ni imwe mu nyungu tugenda tubona uko tumenyekanisha u Rwanda.”

Lionel Messi afatwa na benshi nk’umukinnyi wa mbere ku Isi mu mupira w’amaguru
Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version