Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Kinshasa Hari Ikiyobyabwenge Bise Bombe Kiva Mu Mwotsi W’Imodoka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

I Kinshasa Hari Ikiyobyabwenge Bise Bombe Kiva Mu Mwotsi W’Imodoka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 August 2021 9:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urubyiruko rw’i Kinshasa rumerewe nabi kubera ikiyobyabwenge bise Bombe. Ni abatuye uriya mujyi bagihimbye, bagikora mu binyabutabire bitandukanye none ubu kimaze kogera  mu rubyiruko rw’aho. Abo cyayobotse kibaraza ku rubaraza, bakarara bahagaze, bishima mu mutwe kandi barira cyane.

Ni ikibazo gihangayikishije abakora mu rwego rw’ubuzima n’umutekano kuko kiriya kiyobyabwenge kimaze kugaragara mu bice byinshi by’Umurwa mukuru, Kinshasa.

Cyatangiye kugaragara mu mwaka wa 2019.

Guverinoma yamaze gushyiraho Komisiyo igomba gucukumbura iby’iki kibazo kugira ngo hashyirweho ingamba zo guhagarika ikwirakwira ryacyo.

Gikozwe mu mwotsi w’ibinyabiziga…

Minisitiri w’urubyiruko muri Repubulika ya Demukarasi Docteur Yves Bunkulu avuga ko abakora kiriya kiyobyabwenge bavuga ibinyabutabire bavanye mu mwotsi wagiye usigara ku matiyo awuvana mu modoka(tuyaux d’échappement) barangiza bakabyumisha bakaza kubitumura nk’itabi.

Mu matiyo avana umwotsi mu modoka habamo ibinyabutabire bita monoxydes de carbone( CO), monoxydes d’azote(NO), oxyde de soufre(SO2 na SO3) , ndetse na nutriline.

Ibi ni ibinyabutabire bibi ku buzima bw’umuntu.

Kuki urubyiruko rukinywa?

Umurwa mukuru wa Congo Kinshasa

Bizwi ko ibiyobyabwenge binyobwa kubera impamvu runaka. Nta muntu ubyuka ngo akinywe nta kibazo asanganywe.

Abahanga bo muri Congo-Kinshasa bavuga ko amakuru macye bamaze gukusanya abereka ko abenshi mu rubyiruko rukoresha iriya bombe baba bashaka ikintu kiri bubafashe kurara hanze batumva ubukonje.

Abandi ngo bakinywa kugira ngo bazice abandi kandi babikore nta bwoba nta n’ingingimira ku mutima.

Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ivuga ko yasanze abantu bafasha ruriya rubyiruko kubona kiriya kiyobyabwenge ari abamekanisiye bakora mu magaraje.

Ba mekanisiye bakora uko bashoboye bagakurura ibyasigaye muri bya byuma bisohora umwotsi barangiza kubigwiza bakabigurisha ku rubyiruko rubyifuza ku giciro kidakanganye.

RFI yanditse ko hari n’ikindi kiyobyabwenge  bise ‘MUVUKE’ cyadutse muri Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

TAGGED:CongofeaturedIbinyabutabireIkiyobyabwengePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gukunda Umukobwa Ni Ukwiyemeza
Next Article Ibibazo 5 By’Ingenzi Ku Mubano W’u Rwanda N’u Bwongereza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?