I Musanze bati : ‘Turarembye cabinet itudohorere idushyire 8h00 pm nk’abandi’

Kuri uyu wa Mbere tariki 04, Mutarama, 2021, mu masaha akuze Inama y’Abaminisitiri iraterana yongere isuzume uko icyorezo COVID-19 gihagaze mu Rwanda bityo ifate izindi ngamba. Iziheruka zasize zemeje ko abatuye i Musanze bazajya baba bari mu ngo zabo saa moya z’ijoro , abandi bose bakaba bari mu ngo zabo saa mbiri. Ab’i Musanze baratakamba.

Kuba abaturage b’i  Musanze bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa moya, byababereye umutwaro, bamwe bakemeza ko nta muntu ushobora kumenyera isaha ya saa moya kandi atuye mu mujyi.

Hari abatubwiye ko kujya i Musanze uturutse i Kigali bisaba ko wica umubyizi kuko iyo ukatishije tike muri Nyabugogo ukayikarisha urengeje saa kenda z’amanywa(3h00 pm) byanze bikunze urara muri Stade.

Bifuza ko Inama y’Abaminisitiri yaza guca inkoni izamba, ikemeza ko abatuye Musanze nabo bajya baba bari mu ngo zabo saa mbiri z’ijoro nk’uko bimeze n’ahandi mu Rwanda.

Etienne Mwumvaneza atuye kandi akorera mu Mujyi wa Musanze.

Yabwiye Taarifa ko Musanze igomba gufatwa n’utundi turere tw’u Rwanda abayituye bagashyirirwaho isaha yo kuba bari mu ngo zabo itari mu nsi y’iyo abandi Banyarwanda bashyiriweho.

Ati: “Nk’umuntu uba Musanze ndifuza ko natwe badushyira saa mbiri. Kibe icyemezo kireba igihugu cyose, ntibaduye umwihariko nk’aho tutari Abanyarwanda nk’abandi.”

Avuga ko kubera ko abantu bose batuye i Musanze  ‘bategetswe’ kuba bari mu ngo zabo  bitarenze saa moya, iyo imodoka itwara abagenzi igeze ku Mukamira ntiba igikomeje igana i Musanze kuko yagerayo saa moya zageze kandi bitemewe.

Ibi bivuze ko hari abagenzi barara nzira.

Undi witwa Aline Rwatangabo ukorera nawe i Musanze asaba Leta kuza kubadohorera kuko ubucuruzi bwabo bwahombejwe no gutaha kare kandi baba bazasora.

Rwatangabo avuga ko saa moya yabigishije, bakaba baramenye ko bagomba kwirinda kugira ngo badakomeza kwandura bityo agasaba ko Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Mbere tariki 04, Mutarama, 2021 yaza guca inkoni izamba ikabashyira ku isaha abandi Banyarwanda batahira.

Yagize ati: “ Ndakubwiza ukuri ko Saa moya yatwigishije. Nibatudohorere, rwose twarakubititse.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 14 Ukuboza 2020, yahinduye zimwe mu ngamba n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Yashyizeho amasaha y’ingendo ubusanzwe yari amaze iminsi agena ko kugera mu rugo ari saa yine z’ijoro (22:00).

Ibyemezo by’iriya Nama y’Abaminisitiri, byavugaga ko hagati ya tariki 15 na 21 Ukuboza 2020, ingendo zibujijwe kuva saa tatu z’ijoro (21:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00) .

Guhera tariki 22, Ukuboza, 2020 hashyizwemo umwihariko wo kugera mu rugo saa mbiri z’ijoro (20:00), mu mujyi wa Kigali ariko i Musanze biguma kuba saa moya z’ijoro(7h00 pm).

COVID-19 iracyica abantu…

Kuri uyu wa Mbere nibwo umubare w’Abanyarwanda bamaze kwicwa na kiriya cyorezo warenze 100 baba 101.

Minisiteri y’ubuzima yihanganishije ababuze ababo, igasaba abantu gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda kiriya cyorezo harimo kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru, guhana intera ahahurira abantu benshi, gukaraba intoki neza no kuba abantu bari mungo zabo bitarenze amasaha twavuze haruguru yagenwe n’Inama y’Abaminisitiri.

Ibyemezo biheruka ni uko byabigennye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version