I Nyabihu Hari Urugero Rwiza Rw’Umukoresha Uzirikana Abakozi Be

Ababyeyi basiga abana babo nu irerero bakajya gusarura icyayi bakorana akanyamuneza

Ibi bigaragarira ku musaruro ababyeyi bafite abana barererwa mu irerero rya Jenda mu Karere ka Nyabihu baha ikigo Nyabihu Tea Company kubera ko kibarerera abana bo bagiye kugisarurira icyayi.

Igitekerezo cyo gusaba ababyeyi basoroma icyayi mu mirimo ya ruriya ruganda kujya basiga abana mu irirero cyabubakiye cyazanywe n’umuyobozi wacyo ukomoka muri Sri Lanka.

Ni nyuma y’uko hari imibare yari imaze iminsi itangajwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yerekanaga ko abana ba Nyabihu ari bo bafite ikibazo cyo kugwingira kurusha ahandi mu Rwanda.

Abana bigishwa indangagaciro nyarwanda bakiri bato

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09, Kamena, 2021 ababyeyi bafite abana barerera muri ririya rerero babwiye itangazamakuru ko basigaye bazana abana babo muri ririya rerero bafite ikizere ko bari bwigishwe, bakagaburirwa, bagakaraba bakaryama bakaruhuka.

Umubyeyi witwa Banyangiriki Providence avuga ko iyo ari ku kazi akora atuje kandi agatanga umusaruro mwinshi.

Ati: “ Mbere nakoraga mpangayitse kuko umwana wanjye yabaga yasigaye mu rugo akaza gusonza ndetse nataha nkamutekera bike kuko nabaga naniwe kandi nazinduka mu gitondo nkamuha ibikonje. Kurya ibiryo bikonje byatumaga abyimba inda kubera inzoka. Ubu ndishimye kandi nkora neza.”

Ababyeyi basiga abana babo nu irerero bakajya gusarura icyayi bakorana akanyamuneza

Yazanye umwana we muri kiriya kigo afite imyaka itatu.

Toyota Grace uyobora kiriya kigo kita kuri bariya bana avuga ko iyo arebye uko imibare iteye asanga amarerero yarafashije abana kuva mu bibazo by’imirire mibi, kuko ubu abenshi mubo ashinzwe bavuye mu muhondo ndetse bageze mu ibara ry’icyatsi ryerekena ko bamerewe neza.

Irerero ayobora ryitwa Zamura Ikizere, rikaba ryarashinzwe tariki 17, Mata, 2019.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza Bwana Simpenzwe Pascal avuga ko mbere bari bafite 59%(2015) y’abana bagwingiye nyuma baragabanuka  bagera kuri 46.5% , nyuma aho ingo mbonezamikurire zarafashije,  raporo y’umwaka ushize isanga abana bafite ikibazo cy’imirire mibi  bafite 35% (2021)

Bwana Simpenzwe Pascal umuyobozi wa Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Yavuze ko no mu yindi mirenge itari Jenda n’aho  bazahakora ubukangurambaga bwo kubyaza umusaruro ubutaka bwera kandi buhehereye ndetse bakigisha abaturage  akamaro ko guha abana babo amata.

Ikindi ngo abagabo bahuguriwe mu gufasha abagabo gufasha abagore babo mu kurera abana babo.

Abana bahabwa amagi
Hari akarima ko kubasoromeramo imboga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version