I Nyanza Hagiye Kuzura Uruganda Rw’Agaciro Ka Miliyari 5 Frw Rukora Intsinga

Minisitiri w’ibikorwa remezo Bwana Claver Gatete yasuye ahari kubakwa uruganda rukora intsinga ruri mu Karere ka Nyanza. Yari aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madamu Alice Kayitesi , Umuyobozi mukuru wa REG Bwana Ron Weiss n’abandi.

Kubaka ruriya ruganda bigeze kure k’uburyo bigenze neza rwazatahwa mu mpera za Kamena, 2021.

Kuba mu Rwanda hari kubakwa uruganda gukora intsinga z’amashanyarazi bitanga ikizere ko mu myaka iri imbere ashobora kuzagezwa mu Rwanda hose.

Bitanga kiriya kizere kuko bisanzwe muri gahunda ko ahantu hose bakenewe amashanyarazi bitewe n’ibikorwa remezo bihateganyijwe, azaba yahageze bitarenze muri 2030.

- Advertisement -

Hari abavuga ko umuriro w’amashanyarazi nugezwa henshi mu gihugu bishobora kuzagabanya ikiguzi cyawo.

Igiciro gishya cy’amashanyarazi cyaherukaga kuzamurwa muri Mutarama 2020.

Icyo gihe mu kiganiro Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu kiyoborwa na Bwana Ron Weiss cyatangaje ko kiriya giciro cyazamuwe kubera ikiguzi gitangwa mu  gutunganya amashanyarazi.

Muri kiriya kiganiro Weiss yavuze ko ikigo ayoboye kiri gukora uko gishoboye kugira ngo amashanyarazi agezwe hirya no hino mu Rwanda, akizera ko bizafasha mu kugabanya ikiguzi cyayo.

Ati: “Njyewe nkoresha umuriro w’ibihumbi bitanu ukamara ukwezi (ni kilowatt 27) narebye ibiciro bishya mbona ngomba kongeraho igihumbi, kandi ibyo nkora ntabwo biri kugenda neza.

Kugeza ubu hari amashanyarazi u Rwanda rukura mu kiyaga cya Kivu.

Uko ibiciro byashyizweho muri icyo gihe…

Urutonde rw’uko ibiciro byashyizweho muri kiriya gihe rwerekanye ko hoteli zizajya zigura kilowatt imwe  Frw  157 aho kuba Frw 126.

Inganda nto zo zategetswe kugura kilowatt imwe ku Frw 134 aho kuba Frw 110. Inganda nini igiciro cyavuye kuri Frw 80/kWh kigera ku Frw 94/kWh.

Methane yo mu Kiyaga cya Kivu nayo irafasha

Ibigo bitanga serivisi z’ubuzima nk’ibitaro n’ibigo nderabuzima  byagabanyirijwe ibiciro biva kuri Frw  192/kWh bishyirwa kuri Frw 86/kWh.

Mu mpera za Mutarama, 2020 nibwo biriya biciro byatangiye gushyirwa mu bikorwa nk’uko

Ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA cyabitangaje

U Rwanda rutunganya Megawatt 224 z’amashanyarazi, muri yo 39% ava ku ngufu z’amazi, 29% muri gazi methane, 11% agurwa mu mahanga, andi akava ku zindi ngufu nk’uko bivugwa na REG.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version