Rayon Sports Yigaranzuye Rutsiro FC Iyitsinda 2-0

Umukino wahuzaga amakipe abiri asangiye itsinda B ariyo Rayon Sports na Rutsiro FC urangiye itsinze Rutsiro  FC ibitego bibiri ku busa.

Ku munota wa 90 w’umukino nibwo Rayon Sports yatsinze igitego cya Kabiri iba ikomeje ityo.

Urutonde rw’uko amakipe yari ahagaze mu matsinda yayo rwerekanaga ko Ikipe ya Rutsiro FC ari yo yari iyoboye Itsinda B.

Ikipe ya nyuma kuri uru rutonde yari Gasogi FC, iyi ikaba iheruka gutsindwa na Rayon sports igitego kimwe mu masogonda ya nyuma y’umukino uheruka guhuza aya makipe.

- Advertisement -

Igitego cya mbere cya Rayon cyatsinzwe na Luvumbu ku munota wa 27 w’igice cya mbere n’aho icya kabiri gitsindwa na Kwizera ku munota wa 90.

Kuba Rutsiro FC ari bwo igitangira gukina muri Shampiyona y’u Rwanda igahita itangira kuyoboza itsinda hari ababifata nk’impinduramatwara mu mupira w’amaguru wa nyuma y’uko COVID-19 yadutse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version