Umugabo Yitabaje RIB Nyuma Yo Gufata Umugore We Amuca Inyuma

Umugabo witwa Samuel wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu Mu Karere ka Rubavu yaraye afatiye mu cyuho umugore we amuca inyuma. Yaje afite amakuru y’ibiri kubera iwe, aza yomboka arabafata, ahita ajya kuri Polisi ku Murenge wa Rugerero aramurega.

Abapolisi n’abakozi ba RIB bazanye nawe basanga umugore we aryamanye n’undi mugabo batashakanye ndetse bombi ‘bambaye ubusa.’

Umugore yitwa Nyiraneza, uwo basambanaga akitwa Obed.

Ibi byabaye bitangiye kugoroba kuri uyu wa Kabiri tariki 11, Gicurasi, 2021.

- Kwmamaza -

Abashinzwe kugenza ibyaha bageze muri ruriya rugo basanga uriya mugore uvugwaho guhemukira uwo bashakanye ari kumwe n’uwo yari yinjije.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko babasanze mu cyumba baryamye barabakinguza basanga umugabo acyambaye ubusa umugore akenyeye igitenge…

Babasanganye amacupa abiri ya Mutzing n’andi abiri ya Skol  Gatanu

Abaregwa kandi tbahoze banywa inzoga kuko basanganywe amacupa y’inzoga atandukanye harimo Mutsing 2 ,na Gatanu 2.

Bivugwa ko nyuma yo gufatwa bajyanywe kuri station ya RIB iri ku biro by’Umurenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu.

Amategeko avuga iki kuri iki cyaha…

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B. Murangira avuga ko kugira ngo bihinduke icyaha ari uko uwahemukiwe akiregera.

Avuga ko amategeko ateganya ko UBUSAMBANYI  hagati y’umwe mu bashakanye n’uwo batashakanye gihanwa N’INGINGO YA 136 y’itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iriya tegeko rivuga ko iyo urukiko rusanze uregwa ahamwa n’icyaha, akatirwa igihano cy’igifungo kiri  hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe.

Obed yafashwe yagiye gusenya urugo rw’abandi

Ku rundi ruhande ariko, uwareze( ni ukuvuga uwahemukiwe) ashobora gusaba ko ikurikirana cyaha rihagarara, akabikora abishingiye ku bwumvikane yagiranye ‘n’uwo bashakanye.’

Dr Murangira yabwiye Taarifa ko iyo uwari wararegeye icyaha asabye ko umugabo cyangwa umugore we asabye ko uwo bashakanye adakomeza gukurikiranwa, icyo gihe icyo kifuzo cye kiba kireba n’uwo basambanye n’iyo yaba ari umusiribateri.

Ikindi ngo ni uko uwari wararegeye ashobora gusaba ko uwo bashakanye yafashe asambana ariko akamubabarira, bahita batandukana.

Icyo gihe aba yemerewe gusaba gatanya.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version