Intambara Twatangije Kuri Palestine Ntizahagarara Kubera Gutakamba Kw’Abantu

Minisitiri w’ingabo Bwana Benny Gantz akaba yarigeze no kuba Umugaba mukuru w’ingabo za Israel yavuze ko igihugu cye  cyatangije intambara kuri Palestine kandi ko noneho batazayihagarika ngo ni uko amahanga yatakambye.

Yabwiye Times of Israel ko ibikorwa bya gisirikare Israel iri gukora muri Gaza bizamara igihe cyose gikenewe kugira ngo barangize icyo yise ‘umwanduranyo w’abanzi ba Israel.’

Benny Gantz yagize ati: “ Israel ntiyiteguye guhagarika intambara yatangiye. Kugeza ubu nta tariki ntarengwa dufite yo guhagarika ibikorwa byacu bya gisirikare. Gusa icyo nababwira ni uko bizahagarara ari uko twizeye ko abaturage bacu batekanye kandi mu buryo burambye. Iby’amarira no gutakamba ngo twunamure icumu byo babe babishyize  ku ruhande.”

Hashize igihe gito hatangiye imirwano hagati ya Polisi ya Israel n’abanya Palestine badashaka ko Israel yigarurira burundu igice cya Yeluzalemu y’i Burasirazuba.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Kabiri nibwo ingabo za Israel zatangiye kohereza ibifaro mu gace kegereye ahabera iriya midugararo.

Icyari cyaratangiye ari imyigaragambyo isanzwe ubu cyarangije  kuvamo intambara yeruye nyuma y’uko Hamas irashe kuri Israel ibisasu bya rocket yiswe A-120.

Hamas ni umutwe wa gisirikare urinda agace ka Gaza muri Palestine, ikaba itemera ko Israel ari igihugu.

Iyi niyo ngingo nkuru ituma Palestine idashobora kubana neza na Israel kuko kuri Israel umuntu wese utemera ko Israel ari igihugu cyigenga badashobora gucana uwaka.

Hamas ivugwa ko yarashe rocket  zirenga zirindwi mu Cyumweru gishize, zose zikaba zararashwe i Yeruzalemu.

Hari n’indi iherutse kuraswa i Haifa.

Mu gace ka Ashkelon naho kuri uyu wa Kabiri harashwe ibisasu ndetse bihitana abagore babiri.

Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yatangaje ko igisirikare cya Israel kiri gucungira ibintu hafi kandi kiteguye kugira icyo gikora bidatinze.

Kuri uyu wa Kabiri kandi ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Israel bwahuye bwungurana ibitekerezo by’icyakorwa.

Bisa n’aho icyavuye muri iriya nama ari ugutangira kurasa muri Gaza kandi bigakoranwa imbaraga nyinshi.

Minisitiri w’ingabo wa Israel Bwana Benny Gantz
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version