Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, yagejeje ishimwe rya Zimbabwe ku munyamabanga mukuru wa RPF Inkotanyi, François Ngarambe, kubera uburyo Perezida Kagame yakomeje gukora ubuvugizi ngo icyo gihugu kivanirweho ibihano.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu bayobozi ba Afurika bakomeje gusaba ko ibihugu bya Zimbabwe na Sudan byakurirwaho ibihano mpuzamahanga byafatiwe, kugira ngo bibashe gushyira imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Kuri uyu wa Gatatu ambasaderi Manyeruke yasuye Umunyamabanga Mukuru wa RPF, François Ngarambe, ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’ubutwererane bw’iyi mitwe ya politiki iyoboye ibi bihugu, RPF Inkotanyi na ZANU-PF.
Amb. Manyeruke yagize ati “Nasabwe mu izina ry’abayobozi b’ishyaka ryanjye gushimira Perezida Kagame, Umuyobozi Mukuru wa RPF, kubera uburyo akomeje gukora ubuvugizi kugira ngo ibihano mpuzamahanga Zimbabwe yafatiwe bikurweho.”
Yavuze ko ibyo bigaragaza ubufatanye Afurika ifite, bigizwemo uruhare n’umuyobozi mukuru wa RPF.
Ambasaderi Manyeruke yanagaragaje ko mu izina ry’abaturage ba Zimbabwe, bifatanyije n’abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashima urugendo iki gihugu kimaze gukora mu myaka 27 ishize.
Yavuze ko kuba imitwe ya politiki yombi ikomeje gukorera hamwe, ari ikintu gikomeye.
Yavuze ko hari intambwe ikomeye yatewe mu mibanire hagati y’ibihugu byombi, aho bimaze gusinyana amasezerano atandatu ahuriweho mu nzezo zitandukanye z’ubutwererane, ndetse hari n’andi ari imbere.
Ati “Ndabizeza gukora uko nshoboye mu gihe nzaba mpari kugira ngo uyu mubano ukomeze gutera imbere.”
Ngarambe we yavuze ko bishimishije kwakira Ambasaderi Manyeruke kugira ngo baganire ku mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye hagati y’iyi mitwe ya politiki.
Yavuze ko RPF na ZANU-PF hari byinshi bihuriyeho, byaba mu bijyanye no kubohora igihugu cyangwa guteza imbere Afurika.
Yakomeje ati “Binyuze mu bufatanye bw’iyi mitwe ya politiki hari byinshi dushobora gukora mu guteza imbere umubano w’ibihugu byacu byombi, kandi mu nyungu z’abaturage bacu. Twifuza kubona iterambere ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi n’izindi nzego z’ubutwererane.”
Ngarambe yavuze ko mu izina rya RPF Inkotanyi, biyemeje kumufasha kuzuza inshingano ze nka ambasaderi.
Yijeje ko RPF izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati y’ibi bihugu byombi.