Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Rusizi Hafatiwe ‘Umwana’ Ukora Impushya Zo Gutwara Ibinyabiziga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

I Rusizi Hafatiwe ‘Umwana’ Ukora Impushya Zo Gutwara Ibinyabiziga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 October 2021 3:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abatuye Umudugudu wa Kabusunzu, Akagari ka Pera, Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi baherutse kwereka Polisi inzu abasore babiri bakoreragamo impushya zo gutwara ibinyabiziga. Yaragiye ihasanga umusore umwe n’umwana w’umuhungu w’imyaka 16 ibata muri yombi.Uyu mwana yitwa Justin.

Justin na mugenzi we witwa Fabrice bafatanywe mudasobwa bakoreshaga, uruhushya rumwe rwo gutwara rwa Categorie B rw’uruhimbano n’urundi rumwe rwujuje ubuziranenge bicyekwa ko ari rwo bareberagaho mu bukorikori bwabo butemewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko abaturage ari bo biriye akara Polisi bayibwira ko hari ahantu haba abasore bakora ziriya mpushya.

Ati: “Tukimara kubona ayo makuru twagiye aho batubwiye babikorera tubasanga  mu nzu. Bari bafite perime imwe y’inyiganano bari bamaze gukora iri mu mazina ya Fabrice, bafite n’indi perime nzima ari nayo  bifashisha bahimba izindi. Muri mudasobwa bari bafitemo indi perime barimo gukora itararangira.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi

CIP Karekezi avuga ko ruriya rubyiruko rufata Perime nzima rukayishyira muri mudasobwa bakagenda bahindura ibiriho.

Ngo bakuraho ifoto isanzweho bagashyiraho indi bashaka, bagakuraho amazina bagashyiraho andi bashaka ndetse bagahindura n’imibare iranga uruhushya rwo gutwara imodoka.

Wa mwana w’imyaka 16 witwa Justin niwe bwonko bwo kuzikora kuko na Fabrice yari bumwishyure Frw 20 000 arangije kuyimukorera iyo bataza gufatwa.

Umuvugizi wa Polisi muri iriya Ntara acyebura abayituye muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko ngo bazibukire gukora ibyaha bagamije kugera ku byo bataruhiye.

Asaba abantu kunyura mu nzira zemewe kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Yababuriye avuga ko uzashaka kubirengaho agakora ibinyuranye n’amategeko azajya abihanirwa.

Ku byerekeye impushya zo gutwara ibinyabiziga zacuzwe n’abantu, CIP Twizere Karekerezi avuga ko uzikoresha adashobora kuzikoresha igihe kinini kuko ngo ahita afatwa n’abapolisi bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga umuhanda.

Ubu butekamutwe bwakorewe muri Rusizi, Umurenga wa Bugarama

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

Icyo amategeko agena kuri ibi byaha…

Itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

TAGGED:featuredPolisiRusiziUmuvugiziUmwanaUruhushya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Batatu Mu Bakozi Ba Hafi Ba Museveni Banduye COVID-19, Nawe Arongera Ayisuzumwe
Next Article Depite Ilhan Omar Utaracanaga Uwaka Na Donald Trump Ari Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?