I Rwamagana Ikigo Nderabuzima Cyakoresha Amazi Y’Imvura Cyahawe Amazi Meza

Bahawe umuyoboro mushya w'amazi. Ijerekani bazajya bayishyura Frw 20

Kimwe mu bigo nderabuzima buri mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana cyahawe amazi meza nyuma y’igihe kinini gikoresha amazi y’imvura nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’uyu murenge yabibwiye Taarifa.

Uyu muyobozi avuga ko mbere y’uko abaturage ayobora bahabwa amazi meza, bavomaga amazi mu isoko iri ahitwa Gatare.

Uyu muyoboro wubatswe mu Murenge wa Gahengeri, Akagari ka Kabare.

Ubusanzwe Umurenge wa Gahengeri utuwe n’abaturage barenga gato 29,000 bakaba bagize ingo 6,402.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gahengeri  Jean Baptiste Nsanzamahoro yabwiye Taarifa ko abaturage be bavunwaga no kujya cyangwa kuva kuvoma amazi mu ntera irenga ibilometero bine.

- Advertisement -
Byabereye mu Karere ka Rwamagana

Kubera ko amazi yabonaga umugabo agasiba undi, ijerekani imwe yaguraga Frw 200.

Ati: “ Nkubwije ukuri, abaturage bavomaga kure. Abafite imbaraga bamanukaga umusozi bagaterera undi bajya cyangwa bava kuvoma ku isoko iri ahitwa Gatare. Ni mu kabandi kari ahantu hahanamye.”

Nsanzamahoro avuga ko yishimiye ko abaturage ashinzwe, cyane cyane abaturiye ikigo nderabuzima cya Gahengeri, begerejwe amazi.

Yunzemo ko, mu rwego rwo kubigira ibyabo, ushinzwe kuvomesha ari umuturage wishyiriweho na bagenzi be kugira ngo bumve ko ari ibyabo.

Bagobotswe…

Umuryango utari uwa Leta witwa Water People Aid wakoranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana ndetse n’ikigo mpuzamahanga Heineken  bubakira abatuye Umurenge wa Gahengeri umuyoboro w’amazi ufite agaciro ka Miliyoni Frw 200.

Wubatswe mu Mudugugu wa Kabeza, Akagari ka Kabare, Umurenge wa Gahengeri.

Mbere y’uko uriya muyoboro wubakwa, amatiyo yari ahasanzwe ntiyari akomeye kuko yaturikaga bya hato na hato.

Ibi byemezwa na Jean Baptiste Nsanzamahoro akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’uyu Murenge.

Uretse kuba ari umuyoboro ufite impombo zikomeye, ufite na robine enye zizaha amazi abaturage baturiye kiriya kigo nderabuzima.

Ijerekani bazajya bayishyura Frw 20.

Bahawe umuyoboro mushya w’amazi. Ijerekani bazajya bayishyura Frw 20

Taarifa yabajije Nsanzamahoro niba byoroshye ko umuturage we abona Frw 20 yo kugura ijerekana, asubiza ko uko bimeze kose aho kwishyura Frw 200 kandi amazi aturutse kure, umuturage yakwishyura  Frw 20 ayakuye hafi ye.

Umuyobozi wa Water People Aid mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba witwa Olutayo Bankole-Bolawole yavuze ko bubatse kiriya gikorwa mu rwego gufasha Leta y’u Rwanda kugeza ku baturage bayo ibisubizo ku bibazo byari bibangamiye ubuzima bwabo.

Ati: “Uyu mushinga ni urugero rwiza rw’ibishoboka iyo inzego zikoranye. Dushima Leta y’u Rwanda ko ikorana n’abantu bose bifuza gufasha abaturage kugira ngo bagere ku buzima bwiza.”

Umuyobozi wa Water People Aid Madamu Olutayo Bankole-Bolawole

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasabye  abaturage kubungabunga kiriya gikorwa remezo  kuko kucyubaka bihenda kandi kikaba gifitiye abaturage bose akamaro.

Nabo bavuze ko ntawe bazabona acyangiza ngo bamureke.

Bavuga ko bazamubuza ndetse bakanabibwira abayobozi kugira ngo bikumirwe kandi uwabikoze abihanirwe.

Abafatanyabikorwa bubatse uriya muyoboro bavuga ko mu Rwanda hose bamaze kuhubaka ubukarabiro 10, amavomo 12.

Bahaye ibigo nderabuzima birindwi imiyoboro y’amazi hagamijwe kubafasha kubona amazi meza kandi ahagije.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version