Ahitwa Kagugu mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo hagiye kubakwa ikigo kita ku babyeyi( maternity center) kizafasha abagore batwite kubyarira kwa muganga kandi hafi yabo, abatwite nabo bakabona aho bisuzumishiriza hafi bitabaye ngombwa ko bajya Kibagabaga n’ahandi.
Kiriya kigo kizubakwa k’ubufatanye bw’Ihuriro Nyarwanda ry’Abagore ndetse n’Ikigo kitwa IHS
Kuri uyu wa Kabiri nibwo hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’iki kigo n’Ihuriro nyarwanda ry’Abagore ryitwa Rwanda Women’s Network.
Umuyobozi mukuru wungurije w’Ihuriro Rwanda Women’s Network, Madamu Ingabire Marie Immaculée wari uhagarariye ubuyobozi bwawo yavuze ko kuba kiriya kigo kigiye kubakwa bizunganira gahunda bahuranye yo gufasha abagore kubyara neza kandi bakabyarira heza.
Ati: “Ihuriro ryacu ryatangiye mu mwaka wa 1996 rigamije gufasha abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abatarayirokotse. Intego yari iyo kubafasha kugira ubuzima bwiza kugira ngo n’abahohotewe bagafatwa ku ngufu, bafashwe kubaho muri biriya bihe byari bigoye.”
Ingabire yavuze ko mu bushobozi bari bafite, bashoboye kubakira abagore aho bivuriza ariko ngo n’undi washoboye kubatera inkunga barayishimaga.
Yashimiye abo muri IHS k’ubufasha bagiye guha abagore muri rusange ndetse n’ubufatanye biyemeje kugirana na Rwanda Women’s Network.
Umuyobozi wa Towers of Strength Umunya Nigeria witwa Kunle Iluwemi yavuze ko IHS ari umuryango nyafurika wavutse mu mwaka 20 ishize.
Ugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage kandi ngo baharanira ko ibikozwe byose biramba.
Ni byo bita ko biramba ni byo bita Towers of Strength.
Muri zo nkingi harimo:
-Kwita ku bidukikije(Environment and Climate change),
-Uburezi(Education) ,
-Abaturage n’imibereho myiza(People and Communities),
-Ubunyangamugayo n’Imiyoborere iboneye (Ethics and Governance).
Kunle yavuze ko bari bafite gahunda yo gutangiza uriya mushinga ku munsi mpuzamahanga w’umugore ariko ngo n’ubwo byatinze icy’ingenzi ni uko byakozwe.
Nawe yasezeranyije abo muri Rwanda Women’s Network ubufatanye burambye.
Ubufatanye bwa Rwanda Women’s Network n’Ikigo IHS Rwanda buri mu mujyo wa gahunda Leta y’u Rwanda isanganywe yo gufasha Abanyarwandakazi kubyarira kwa muganga cyangwa kubona izindi serivisi z’ubuzima hafi yabo.