Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 September 2025 2:42 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abashinzwe ubutabazi bahise baza kureba ibibaye.
SHARE

Polisi ya Israel ivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mberet ariki 08, Nzeri, 2025 i Yeruzalemu hagabwe igitero cy’iterabwoba kishe abantu batandatu, batatu muri bo bakaba abagisha mu idini rya Kiyahudi bita Rabbis.

Hejuru y’abo bantu batandatu, abandi bagera muri 20 bakomerekejwe n’ayo masasu The Jerusalem Post ivuga ko yarashwe n’abakora iterabwoba barekuriye umuriro kuri bisi irimo abagenzi.

Umuturage uri mu bahageze bikiba yabwiye itangazamakuru ko we na bagenzi be basanze abantu baryamye hafi bavirirana.

Polisi yatangaje ko ibi byabereye ahitwa Ramot ahari ihuriro ry’imihanda, Rond Point, mu Murwa mukuru Yeruzalemu.

Umwe mu bishwe yari aherutse kurushinga akaba yitwa Pinto.

Ku rukuta rwa X/Twitter rwa Polisi ya Israel handitseho ko abakoze icyo gitero nabo barashwe, kandi ko ibintu byamaze gusubira mu maboko y’inzego z’umutekano.

Haranditse hati: “ Mu gitondo kare, abagizi ba nabi babiri barasiye abantu muri Rond Point ya Ramot ariko bishwe, ubu hari kugenzurwa n’abashinzwe umutekano benshi”.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Israel yahise ajyayo ndetse na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu nawe yahageze.

Kuri X/Twitter ya Minisiteri ayoboye, handitseho Netanyahu yiyemeje ko abihishe inyuma ya kiriya gitero bazashakishwa.

Kibaye hashize igihe gito ibinyamakuru byo muri Israel bitangaje ko hari ikintu cyo kwica Minisitiri w’umutekano Itamar Ben-Gvir.

Ni mu gihe kandi Israel yari iherutse gutangiza ibitero byo gufata Gaza yose mu rwego rwo gukura Hamas ku izima.

Igitero cyabaye kuri uyu wa Mbere cyatumye urubanza rwa Netanyahu rusubikwa, ariko we yatangaje ko abashaka guca intege igihugu cye binyuze mu iterabwoba bitazabakundira.

TAGGED:AbaturageIsraelIterabwoba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe
Next Article Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zaganiriye N’Iza Uganda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeIbiza KamereMu mahanga

Namibia: Inyamaswa ‘Zitabarika’ Zishwe N’Inkongi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?