Polisi ya Israel ivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mberet ariki 08, Nzeri, 2025 i Yeruzalemu hagabwe igitero cy’iterabwoba kishe abantu batandatu, batatu muri bo bakaba abagisha mu idini rya Kiyahudi bita Rabbis.
Hejuru y’abo bantu batandatu, abandi bagera muri 20 bakomerekejwe n’ayo masasu The Jerusalem Post ivuga ko yarashwe n’abakora iterabwoba barekuriye umuriro kuri bisi irimo abagenzi.
Umuturage uri mu bahageze bikiba yabwiye itangazamakuru ko we na bagenzi be basanze abantu baryamye hafi bavirirana.
Polisi yatangaje ko ibi byabereye ahitwa Ramot ahari ihuriro ry’imihanda, Rond Point, mu Murwa mukuru Yeruzalemu.
Umwe mu bishwe yari aherutse kurushinga akaba yitwa Pinto.
Ku rukuta rwa X/Twitter rwa Polisi ya Israel handitseho ko abakoze icyo gitero nabo barashwe, kandi ko ibintu byamaze gusubira mu maboko y’inzego z’umutekano.
Haranditse hati: “ Mu gitondo kare, abagizi ba nabi babiri barasiye abantu muri Rond Point ya Ramot ariko bishwe, ubu hari kugenzurwa n’abashinzwe umutekano benshi”.
Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi ya Israel yahise ajyayo ndetse na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu nawe yahageze.
Kuri X/Twitter ya Minisiteri ayoboye, handitseho Netanyahu yiyemeje ko abihishe inyuma ya kiriya gitero bazashakishwa.
Kibaye hashize igihe gito ibinyamakuru byo muri Israel bitangaje ko hari ikintu cyo kwica Minisitiri w’umutekano Itamar Ben-Gvir.
Ni mu gihe kandi Israel yari iherutse gutangiza ibitero byo gufata Gaza yose mu rwego rwo gukura Hamas ku izima.
Igitero cyabaye kuri uyu wa Mbere cyatumye urubanza rwa Netanyahu rusubikwa, ariko we yatangaje ko abashaka guca intege igihugu cye binyuze mu iterabwoba bitazabakundira.