Ibaruwa Ifunguye ‘IBUKA ’ Yandikiye Kaminuza Ya Cambridge

Hand is writing calligraphic letter starting with dear using old pen on yellow paper

Abayobora Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi haba mu Rwanda no mu mahanga banditse ibaruwa ya paji ebyiri isaba ubuyobozi bwa Kaminuza ya Cambridge kutazaha urubuga Madamu Judi Rever ngo atangaze igitekerezo yita ‘Jenoside Ebyiri’

Biteganyijwe ko uriya mugore ukora itangazamakuru azageza ikiganiro ku ntiti zizaba zahuriye mu ishuri ry’iriya Kaminuza ryigisha imibanire muri Politiki mpuzamahanga( Géopolitique), kikazaba tariki 21, Mata, 2021.

Ibaruwa ya IBUKA yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 15, Mata, 2021 isaba umuyobozi ushinzwe amasomo muri iriya Kaminuza kuburizamo kiriya kiganiro kuko gipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kigatangaza ko habayeho ebyiri kandi UN yaremeye iyakorewe Abatutsi gusa.

Ivuga ko ibikubiye mu gitekerezo cya Rever biteshwa agaciro n’ibyatangajwe muri za raporo z’abashakashatsi zerekanye ko Leta ari yo yateguye kandi ikora Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Ubushakashatsi bwerekanye ko iriya Jenoside yahitanye abana, ababyeyi babo, ba nyirarume, ba nyirasenge, ba Sekuru na ba Nyirakuru… bukerekana ko iriya Jenoside yakozwe n’abaturanyi b’abahigwaga, ndetse ko na bamwe mu bafitanye isano bishe Abatutsi barisangiye.

Itangazo rya IBUKA kandi ryibutsa iriya Kaminuza n’isi muri rusange ko ubwo Abatutsi bakorerwaga Jenoside, isi yabateranye, ihitamo kwita ku bindi byaberaga hirya no hino ku isi, bityo biha urwaho Leta yari igamije kubarimbura.

IBUKA isaba ubuyobozi bwa Kaminuza ya Cambridge kwibuka ibi byose, bityo bukima umwanya Madamu Judi Rever, ntazabone urwaho rwo gutoneka abarokotse iriya Jenoside.

IBUKA iramagana uyu munyamakuru Judi Rever

Ikindi IBUKA ivuga ko kibabaje ni uko kiriya kiganiro Judi Rever azagitanga mu kwezi kwa Kane( Mata), uku kukaba ari ukwezi kwatangirijwemo Jenoside yakorewe Abatutsi  mu mwaka wa 1994.

Iyi baruwa ndende  isaba ko icyitwa ‘ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo’ kitagombye kuba urubuga rwo guhakana icyaha gikorerwa Isi yose kitwa Jenoside.

Abasinye kuri iyi baruwa barimo Perezida wa IBUKA w’agateganyo mu Rwanda Bwana Egide Nkuranga, uwa IBUKA mu Bufaransa, mu Busuwisi, mu Bubiligi, Mu Buholandi, mu Butaliyani, mu Budage, no muri USA.

Yasinyweho kandi na Bwana Egide Gatari uyobora Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza, GAERG.

Hari ho kandi uwa Bwana Eric Murangwa Eugène uyobora Umuryango witwa Ishami Foundation ukorera mu Bwongereza, uwa Madamu Marie Chantal Muhigana uyobora Umuryango Urukundo Organization ukorera muri Norvège n’uwa Jacqueline Murekatete uyobora Umuryango w’abarokotse Jenoside baba muri USA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version