Ku Kamonyi Grenade Yaturikanye Umusore

Byabaye tariki 15, Mata, 2021 bibera mu murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi aho umusore w’imyaka 18 yakinishije grenade atabizi iramuturikana.

Ku bw’amahirwe yamukomerekeje gusa ariko ntiyamuhitana.

Bivugwa ko uwo musore yuriye inzu y’iwabo agiye gusana ahantu hangiritse aho itegura ryari ryaravuyemo, bityo inzu ikaba yavaga mu gihe cy’imvura.

IGIHE yanditse ko ubwo yari ageze hejuru yayo yabonye akagozi kaziritseho akantu k’akuma aragafata arakamanukana.

- Advertisement -

Ubwo yari arimo kugakinisha mushiki we n’umubyeyi we baramubujije undi asa n’ubimye amatwi, bidatinze ka  kuma katangiye gucumba umwotsi karaturika.

Ako kuma yari grenade ariko batabizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko uyu musore yahise ajya kujugunya ako kuma akikajugunya hafi n’igiti cya avoka gahita gaturika ari nabwo ubuyobozi bwahageraga busanga ni grenade yabaga mu gisenge cy’iyo nzu.

Nyirandayisaba yavuze ko bagize amahirwe kuko n’ubundi hari n’ubwo iyo grenade yari kuzaturikira mu nzu noneho igaturikana abantu bose ndetse n’inzu igashya.

Aha niho yahereye asaba abaturage kujya bibuka gutanga amakuru igihe babonye ikintu kidasanzwe, batazi.

Uyu musore wakomeretse ku rutugu yahise ajyanwa kwa muganga.

Bivugwa ko yigaga mu mwaka wa Kane mu Kigo cy’Amashuri cya TVT i Nyanza mu Ishami ry’Amashanyarazi akaba yakomeretse ku rutugu, munsi y’inda ahagana ku bugabo no ku kuboko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version