Abapolisi 248 Basimbuwe Mu Kazi muri Centrafrique

Abapolisi bari bamaze umwaka mu kazi ko kugarura amahoro muri Centrafrique baraye bagarutse mu Rwanda. Basimbuwe na bagenzi babo bahagarutse mu Rwanda mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kane tariki 15, Mata, 2021.

Abaraye bagarutse mu Rwanda baje bayobowe na Senior Superintendent of Police(SSP)Eric Kabera Mwiseneza na Superintendent of Police( SP) Octave Mutembe Butati.

Bakiriwe n’abapolisi bakuru barimo Commissioner of Police( CP) George Rumanzi wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

CP Rumanzi yabashimiye umurava n’isura nziza bahesheje u Rwanda mu kazi bamaze mo umwaka muri Repubulika ya Centrafrique, kandi abasaba gukomereza muri uwo mujyo.

- Advertisement -

Bakigera i Kanombe ku kibuga cy’indege bongeye kwibutswa ingamba zo kwirinda COVID-19  bahita bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi.

Abagiye mu gitondo babanje guhabwa impanuro n’Umukuru wa Polisi…

Ku wa Gatatu mbere y’uko abapolisi bagiye muri Centrafrique kugarura amahoro burira indege kuri uyu wa Kane tariki 15, Mata, 2021, babanje guhabwa impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Dan Munyuza.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza asezera ku bapolisi biteguraga kujya mu kazi hanze

Yabasabye kuzaharanira gusohoza inshingano zabo kinyamwuga no guhesha ishema igihugu cyabo.

Ni impanuro yahaye itsinda ry’abapolisi 320 biteguraga kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.

Umukuru wa Polisi y’u Rwanda yari yasanze bariya bapolisi mu kigo bahuguriwemo kiri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Abo bapolisi bagabanyijwe mu matsinda abiri, rimwe rigizwe n’abapolisi 160 riyobowe na CSP Claude Bizimana rizakorera mu Murwa mukuru Bangui, n’irindi rigizwe n’abapolisi 160 rizakorera ahitwa Kaga-Bandoro, riyobowe na CSP Jerôme Ntageruka.

IGP Munyuza yagize ati “Ikizabafasha gusohoza inshingano neza ni ukurinda ishusho y’igihugu cyacu ndetse no kwigira ku bunararibonye n’ubunyangamugayo bw’abapolisi bababanjirije, ubw’abandi bapolisi muzakorana ndetse no kubaha umuco w’abaturage muzaba mushinzwe kurinda.”

Yasabye abo bapolisi kuzakoresha ubumenyi bavanye mu mahugurwa mu gusohoza inshingano zabo kinyamwuga, kurangwa n’ikinyabupfura, ubwitange, gukorera hamwe no kubahana nk’uko bisanzwe mu ndangaciro za Polisi y’u Rwanda.

Ubutumwa bw’amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) bwemejwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ku wa 10 Mata 2014.

Bucyeye bwaho buriye indege barajya mu kazi muri Centrafrique

U Rwanda rufiteyo amatsinda atatu y’abapolisi, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 160.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amahoro ku isi rifite abapolisi 9000 baturuka mu bihugu 94.

Kugeza ubu bakorera mu bihugu 17 ku migabane hafi ya yose y’Isi.

Kugeza mu mwaka ushize, abagore bari muri Polisi ya UN bari 10.9%. Intego ni uko muri 2028, umubare wabo uzaba ari 20%.

Polisi ya UN ifasha mu kugarura amahoro ku isi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version