Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibere Rya Bigogwe Rizubaka Ingoro Ndangamurage Y’Amateka Y’Inka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukerarugendo

Ibere Rya Bigogwe Rizubaka Ingoro Ndangamurage Y’Amateka Y’Inka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2024 11:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ngabo Karegeya uyobora ikigo Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd (IBTC) yabwiye Taarifa ko mu mishinga iki kigo gifite harimo no kubaka ikigo ndangamurage cy’amateka y’inka mu Rwanda.

Karegeya ni umwe mu Banyarwanda bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho cyangwa amafoto ahacisha yasuwe n’abaje gusura icyanya kinini yororeramo inka, kikaba n’ahantu nyaburanga hasurwa na benshi.

Aho hantu hitwa Ibere rya Bigogwe, kakaba agace gakora ku Karere ka Nyabihu n’Akarere ka Rubavu.

Haraherereye kandi habereye ijisho kubera ubwatsi bubisi buhiganje kandi buhahora mu bihe hafi ya byose by’umwaka.

Barara mu mahema baba bizaniye cyangwa basanze ku Ibere

Ngabo Karegeya avuga ko abanyamahanga basura Ibere rya Bigogwe bahishimira kubera ko bakiranwa urugwiro mu rurimi bavuga urwo ari rwo rwose mu zemewe mu Rwanda ni ukuvuga Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Igiswayire.

Ati: “ Natwe tuvuga indimi  z’amahanga cyane cyane Igifaransa n’Icyongereza”.

Abanyamahanga bakunze kuhasura ni Abanyamerika, hagakurikiraho Abadage.

Abaturuka mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo ni abo muri Tanzania na Uganda.

Ngabo ashima ko abenshi mu basura icyanya ashinzwe ari Abanyarwanda kuko bafite 60% by’abahasura bose n’aho abanyamahanga bakagira 40%.

Abanyamahanga n’Abanyarwanda bishimira gusura aha hantu nyaburanga hihariye

Abajijwe ibisabwa ngo umuntu nagera ku Ibere rya Bigogwe adatungurwa n’imbeho, Ngabo Karegeya avuga ko uhasuye agomba kuzana inkweto zabigenewe, akaza yifubitse ariko ko ashobora no gusaba bakabimuha kuko biba bihari.

Ku rundi ruhande, avuga ko abantu bafite ubumuga bitaborohera gusura Ibere rya Bigogwe bitewe n’ubuhaname bwaho ndetse n’imiterere y’ubutaka akenshi buba butose.

Icyakora ngo afite umushinga wo kuzareba uko nabo bazajya basura aho hantu nyaburanga.

Aha hantu hamaze gushyirwa iby’ibanze byifashishwa mu kwakira abashyitsi aho bafatira amafunguro.

Abafuza kurara bahabwa amahema yabugenewe ariko ubishoboye ashobora kuza yitwaje ihema rye.

Mu minsi iri imbere hari gahunda yo gushyira Ibere rya Bigogwe mu bukangurambaga bugenewe abanyamahanga bwo gusura u Rwanda bwa Visit Rwanda.

Ngabo Karegeye mu nka

Abasura Ibere rya Bigogwe bararyishimira kubera ibihakorerwa birimo kuragira inka, kotsa ibijumba cyangwa ibigori, gusimbuka urukiramende, imikino njyarugamba nyarwanda nko kunyabanwa, kubuguza, kubyina Kinyarwanda, kuganirira ku gicaniro cy’inka, gukama, gucunda n’ibindi.

Hakinirwa imikino irimo no gusimbuka urukiramende

Kubera ko ku ibere rya Bigogwe hatuje, abahasura baruhuka mu mutwe bagahumeka umwuka usukuye uzira imyotsi, bikabafasha no kubona umwanya wo gutekereza imishinga.

Uwifuza gusura aha hantu ashobora kubona ibiciro ku rubuga rwa ibereryabigogwe.com

TAGGED:BigogwefeaturedIbereInkaKaregeyaNgabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article SADC Iraterana Yige Ku Ngabo Zayo Zoherejwe Muri DRC
Next Article Abasirikare Ba DRC Bahunze M23 Bagejejwe Imbere Y’Urukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?