Ngabo Karegeya uyobora ikigo Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd (IBTC) yabwiye Taarifa ko mu mishinga iki kigo gifite harimo no kubaka ikigo ndangamurage cy’amateka y’inka mu Rwanda.
Karegeya ni umwe mu Banyarwanda bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho cyangwa amafoto ahacisha yasuwe n’abaje gusura icyanya kinini yororeramo inka, kikaba n’ahantu nyaburanga hasurwa na benshi.
Aho hantu hitwa Ibere rya Bigogwe, kakaba agace gakora ku Karere ka Nyabihu n’Akarere ka Rubavu.
Haraherereye kandi habereye ijisho kubera ubwatsi bubisi buhiganje kandi buhahora mu bihe hafi ya byose by’umwaka.
Ngabo Karegeya avuga ko abanyamahanga basura Ibere rya Bigogwe bahishimira kubera ko bakiranwa urugwiro mu rurimi bavuga urwo ari rwo rwose mu zemewe mu Rwanda ni ukuvuga Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Igiswayire.
Ati: “ Natwe tuvuga indimi z’amahanga cyane cyane Igifaransa n’Icyongereza”.
Abanyamahanga bakunze kuhasura ni Abanyamerika, hagakurikiraho Abadage.
Abaturuka mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo ni abo muri Tanzania na Uganda.
Ngabo ashima ko abenshi mu basura icyanya ashinzwe ari Abanyarwanda kuko bafite 60% by’abahasura bose n’aho abanyamahanga bakagira 40%.
Abajijwe ibisabwa ngo umuntu nagera ku Ibere rya Bigogwe adatungurwa n’imbeho, Ngabo Karegeya avuga ko uhasuye agomba kuzana inkweto zabigenewe, akaza yifubitse ariko ko ashobora no gusaba bakabimuha kuko biba bihari.
Ku rundi ruhande, avuga ko abantu bafite ubumuga bitaborohera gusura Ibere rya Bigogwe bitewe n’ubuhaname bwaho ndetse n’imiterere y’ubutaka akenshi buba butose.
Icyakora ngo afite umushinga wo kuzareba uko nabo bazajya basura aho hantu nyaburanga.
Aha hantu hamaze gushyirwa iby’ibanze byifashishwa mu kwakira abashyitsi aho bafatira amafunguro.
Abafuza kurara bahabwa amahema yabugenewe ariko ubishoboye ashobora kuza yitwaje ihema rye.
Mu minsi iri imbere hari gahunda yo gushyira Ibere rya Bigogwe mu bukangurambaga bugenewe abanyamahanga bwo gusura u Rwanda bwa Visit Rwanda.
Abasura Ibere rya Bigogwe bararyishimira kubera ibihakorerwa birimo kuragira inka, kotsa ibijumba cyangwa ibigori, gusimbuka urukiramende, imikino njyarugamba nyarwanda nko kunyabanwa, kubuguza, kubyina Kinyarwanda, kuganirira ku gicaniro cy’inka, gukama, gucunda n’ibindi.
Kubera ko ku ibere rya Bigogwe hatuje, abahasura baruhuka mu mutwe bagahumeka umwuka usukuye uzira imyotsi, bikabafasha no kubona umwanya wo gutekereza imishinga.
Uwifuza gusura aha hantu ashobora kubona ibiciro ku rubuga rwa ibereryabigogwe.com