Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Clarisse Munezero avuga ko amateka y’Abanyarwanda yiganjemo ababaje kandi yagize ingaruka kuri bose.
Yabivugiye mu nama yahuje abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu bari bahuye ngo bige uko ikibazo cyo guhungabana kifashe mu Rwanda n’icyakorwa ngo ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi byakomorwa.
Munezero yibukije abantu ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye mu mibereho y’Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko mu rubyiruko.
Impamvu ni uko ibikomere abantu bakuru bahuye nabyo babiraga abana babo.
Abashakashatsi bagaragaje ko umubyeyi utwite ufite ibikomere ku mutima bishobora kugira ingaruka ku mwana azabyara.
Ibyo bikomere iyo bititaweho bigira ingaruka zitandukanye zirimo: agahinda gakabije, kwiyahura, gukoresha ibiyobyabwenge, indwara z’umutima, iz’ibihaha n’ibindi.
Ingamba za MINUBUMWE..
Clarisse Munezera avuga ko mu guhangana n’iki kibazo, hashyizweho ingamba zitandukanye haba ku ruhande rwa Leta haba no ku bafatanyabikorwa barwo.
Ahantu hashyizweho imbaraga kugira ngo ibi bigerweho ni mu mbuga z’ibiganiro, gahunda zigamije gufasha urubyiruko gukira ibikomere, Itorero ry’urungano ryiswe rubyiruko menya amateka yawe, gushyira urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo n’ibindi.
Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho gahunda zifasha abatishoboye harimo imiryango urubyiruko rukomokamo, uburezi kuri bose, ibigega bifasha urubyiruko kubona inguzanyo no kwihangira imirimo n’ibindi.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Clarisse Munezero yabwiye abatabiriye inama ko ari ngombwa kuzirikana ko ubudasa bw’u Rwanda bwatumye Abanyarwanda basohoka mu bibazo bikomeye.
Avuga ko mu kuvura ibikomere bidakwiye ko abantu bagendera gusa ku buryo mvamahanga bumenyerewe mu kuvura, ahubwo Abanyarwanda bagatekereza ku biva mu muco w’Abanyarwanda.
Kuri we, niho hashobora dutekerezwa no kuvanwa ibyo mu muco nyarwanda babona nk’umuti ku bibazo bibareba.
Inama yahuje abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ubumwe b’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yari yitabiriwe kandi n’Umuryango InterPeace.