Ibibazo By’Intara Y’i Burasirazuba Perezida Kagame Azasura Mu Minsi Iri Imbere

Amakuru Taarifa ifite aremeza ko imyiteguro yo kwikira Perezida Paul Kagame mu Ntara y’i Burasirazuba irimbanyije. Izaba ari Intara y’u Rwanda ya gatatu asuye kuko yabanjiriye mu Ntara y’Amajyepfo, akurikirazaho Intara y’i Burengerazuba.

Iyo yasuye abaturage, Perezida Kagame yakirwa n’abo bakamugezaho ibibazo byabo.

Hari bimwe asuzuma agasanga hari uburyo byakemuwe ariko umuturage ntanyurwe, Perezida Kagame agasiga abihaye umurongo.

Kubera ko ateganya kuzasura abo muNtara y’i Burasirazuba, reka abe ari yo turebera hamwe ibibazo nyamukuru abayituye babana nabyo.

- Advertisement -

1.Ibura ry’amata.

Intara y’i Burasirazuba niyo ikamisha kandi ikagemurira amata henshi mu Rwanda.

Mu Mujyi wa Kigali hamaze iminsi  inkuru z’uko amata yabuze bituma ahenda.

Mu gihe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa hafi ya byose byazamutse, amata niyo ntiyasigaye.

Abatuye Umujyi wa Kigali bataka ko iki giciro kiyongereye k’uburyo niba nta gikozwe hari ingo zizajya zinywa amata ziyita imbonekarimwe nk’uko abatuye icyaro bita inyama!

Mu Byumweru bitatu bishize, abayarangura bahitagamo kuyategera ku nzira azanywe n’abo bita ‘abacunda’ kugira ngo barebe ko igiciro cy’ubwikorezi cyagabanuka bityo ntabahende cyane.

Mu maduka amwe n’amwe yari asanzwe acuruza amata gusa( milkzones), ushobora kuhasanga ibindi bicuruzwa, wabaza impamvu bagasubiza ko amata yabuze kandi ko batazi icyabiteye.

Hari umwe muri bo uherutse kubwira itangazamakuru ko mbere igiciro cyayo cyari gito, ariko ngo uko iminsi yahitaga indi igataha, amata yarahenze k’uburyo abari basanzwe bayagura basigaye bitotomba.

Si amata y’amasukano gusa yahenze kuko n’amata afunze mu makarito nayo ni uko.

Ayahoze agura Frw 500 ubu agura hagati ya Frw 700 na Frw 800.

Inzego zishinzwe ubworozi zisobanura ko iki kibazo giterwa ahanini n’uko ubwatsi buba buke mu gihe cy’impeshyi.

Zongeraho ko ziri gushakwa igisubizo kirambye kuri iki kibazo.

Umuyobozi w’’ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Niyonzima Eugène niko abyumva.

Dr. Niyinzima avuga ko igabanuka  ry’amata ku isoko ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ubwatsi bw’amatungo yororerwa mu Karere ka  Nyagatare.

Iyo Nyagatare ibuze amata n’Umujyi wa Kigali urayabura kuko niko Karere  gaha abatuye Umujyi wa Kigali amata menshi kurusha utundi.

Wa muyobozi muri RAB avuga ko imvura ari yo kugeza ubu igena niba Abanyarwanda banywa cyangwa batanywa amata ahagije kuko imigwire yayo ari yo ituma ubwatsi bwera.

Icyakora ngo ni umuti w’igihe gito.

Mu buryo burambye, Leta y’u Rwanda iri gufasha aborozi bo mu bice binyuranye kuzamura umusaruro binyuze mu kubagezaho ibikorwa remezo badasanzwe bafite.

Birimo imihanda izafasha abavana amata muri Gishwati kuyageza i Kigali.

Intego ni uko umukamo wo muri Gishwati wajya wunganira uwo mu Burasirazuba mu gihe wagabanutse kubera impeshyi.

Kugira ngo Gishwati izafashe ab’i Nyagatare guha ab’i Kigali amata ahagije bizasaba ko imihanda ihahuza n’Umujyi wa Kigali itunganywa.

Tukiri ku byerekeye inka n’amata, mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo hari aho usanga imirenge itatu ifite veterineri umwe wita ku matungo.

Ibi bituma iyo hari inka irwaye, bisaba igihe runaka kugira ngo veterineri agere aho iyo nka igeze ayiteho.

Birasaba ko umubare wa ba veterineri wiyongera, ukagendana n’umushahara ndetse n’ibikoresho bihagije kugira ngo bashobore kugerera ku birozi ku gihe kandi babahe serivisi nziza.

Twamenye kandi ko no ku makusanyirizo hariyo ikibazo cy’uko amakoperative amwe n’amwe avugwamo umwuka w’ubusambo ugiye gutuma menshi muri yo asenyuka.

Abakira amata yagejejwe ku ikusanyirizo babeshya abacunda ko ayo mata yapfuye, nyuma bo bakajya kuyagurisha ku ruhande.

Ibi bikenesha aborozi kandi bigatuma n’amata yari bwoherezwe i Kigali cyangwa ahandi akenewe ku bwinshi agabanuka.

Inka zo muri iriya Ntara kandi zikunze kurwara indwara za hato na hato bikagira ingaruka ku musaruro w’amata n’inyama.

2.Amazi make

Biratangaje kandi birababaje kuba abatuye Intara y’i Burasirazuba bataka kutagira amazi ahagije kandi iyi Ntara yihariye hafi 90% by’ibiyaga byose by’u Rwanda.

Ifite Uturere turindwi ari two: Akarere ka Bugesera, Akarere ka Gatsibo, Akarere ka Kayonza, Akarere ka Ngoma, Akarere ka Kirehe, Akarere ka Nyagatare n’Akarere ka Rwamagana.

Ni iyo Ntara ifite ikiyaga gikora ku Turere twinshi aricyo Ikiyaga cya Muhazi.

Ikiyaga cya Muhazi

Iki kiyaga gikora ku Ntara y’Amajyaruguru( mu Karere  ka Gicumbi), Intara y’i Burasirazuba( Mu Turere twa Kayonza, Rwamagana na Gatsibo) ndetse no ku Mujyi wa Kigali( ku Karere ka Gasabo).

Ikiyaga cya Mugesera, Ikiyaga cy’Ihema, Ibiyaga byo mu Bugesera bigera kuri 18 n’ibindi bito biri muri Pariki y’Akagera ni umutungo ntagereranywa mu by’amazi Intara y’i Burasirazuba ifite.

Hejuru yo kuba iki gice cy’u Rwanda gifite amazi angana gutyo, gifite n’imirambi n’ibigarama byinshi kandi  iyi miterere y’ubutaka yoroshya ikwirakwira ry’imiyoboro y’amazi ndetse n’uburyo bwo kuhira.

Kutagira amazi yo kuhira kandi uturiye ibiyaga binini kandi byinshi ni ikibazo gituma abatuye Intara y’i Burasirazuba bakunda gutaka amapfa mu gihe cy’impeshyi.

Amapfa:

Hashize igihe gito, hari Imirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Kayonza yahawe ibyo kurya nk’ingoboka kubera ko bari barahinze imbuto bari bamaze igihe kinini bahunitse igeze mu butaka iruma!

Mu Karere ka Gatsibo n’aho barashonje.

Ibiciro ku isoko muri rusange byarazamutse

Inzara y’i Gatsibo yiyongeraho n’urugomo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’urugomo rugendanye n’ubusinzi n’ibindi.

Ni ikibazo kandi kiri mu mirenge yose y’aka Karere uko ari 14.

Imirenge igize aka Karere ni Gasange, Gatsibo, Gitoki, Kabarore, Kageyo, Kiramuruzi, Kiziguro, Muhura, Murambi, Ngarama, Nyagihanga, Remera, Rugarama na Rwimbogo.

Gatuwe n’abaturage 530,907.

Urugomo n’ibiyobyabwenge…

Intara y’i Burasirazuba kandi ifite ikibazo cy’uko ari yo irangwamo ibyaha byinshi ndetse n’umubare w’Abanyarwanda benshi biyahura niho wabaruwe.

Nk’ubu Akarere ka Nyagatare ni ko ka mbere karimo Abanyarwanda benshi biyahura ndetse no mu gukora ibyaha kaza mu twa mbere ko hamwe n’aka Gatsibo n’aka Bugesera.

Muri iyi Ntara kandi higeze kuvugwa abashumba bavuga ko baragirira abantu bakomeye b’i Kigali bakoneshereza abaturage.

Aha ni muri Gatsibo aho baherutse kwicira umugore wari ugiye mu kazi ke azindutse

Ibi nabyo ni ikibazo kiba kigomba gukemurwa n’inzego zegereye abo baturage ariko bamwe mu bayobora izo nzego bakakirenza ingohe ngo hato batiteranya na runaka ukomeye, bigakomeza gukururuka kugeza ubwo umuturage abibwiye Perezida wa Repubulika.

Mu magambo avunaguye, ibyo nibyo bibazo binini biri mu Ntara y’i Burasirazuba.

Birashoboka ko ubwo Perezida Kagame azaba yakira ibibazo by’abaturage, hatazabura ibishingirwa kuri ibi bibazo bigari tuvuze haruguru.

Iyo abaturage babonye Perezida Kagame barishima kuko hari ibyo akemura abandi baba barirengagije nkana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version