Ibibazo Ni Byinshi Ku Rubanza Rw’Ubutaka Bushobora Guhuguzwa Umupadiri

Ku wa 17 Mutama 2019, Hategeka Augustin yishyuye itangazo kuri RBA arangisha ibyangombwa by’ubutaka bw’ikigo ‘ESCOM’, avuga ko byatakaye. Yaje kurikoresha kwa noteri w’ubutaka, asaba guhabwa ibindi nk’uhagarariye icyo kigo.

Noteri Yvette Nyombayire yateye kashe ku ndahiro ye, ayijyana mu kigo cy’ubutaka asaba guhabwa ikindi cyangombwa, aranagihabwa.

Ni ubutaka bwaguzwe na Hitimana Josephat ku giti cye. Yabuguze n’Umurusiya Ratomir Hruska ku wa 6 Ukuboza 2006. Bwaguzwe mu byiciro bibiri. Ubwa hegitari esheshatu yamwishyuye €23.000, ubwa hegitari 0.8 amwishyura €15.000.

Hagati aho, ubwo Hitimana atari ari mu Rwanda mu 2010, Hategeka yagiye kubaruza bwa butaka buherereye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, abwandikisha kuri ESCOM nta cyangombwa na kimwe afite, abikora yiyitirira Hitimana, anasinya mu cyimbo cye kandi biremerwa.

- Advertisement -

Ubwo ibyemezo by’ubutaka byasohokaga, Hitimana yatunguwe no gusanga byanditswe kuri ESCOM.

Byongeye, mu gihe byari ibibanza bibiri, kimwe yasanze cyaragabanyijwemo kabiri, igice kimwe cyandikwa ku witwa Iribagiza Daphrose. Hitimana yasabye ko bihindurwa, hakosorwa kimwe gusa.

Ibyo byose Hitimana yabipfuye na Hategeka, yitabaza ikigo cy’ubutaka bamwizeza ko bizakosorwa akandikwaho ubutaka bwe, ariko yarasiragiye ararambirwa.

Muri icyo gihe Hitimana yibwiraga ko nubwo ubutaka bwanditswe kuri ESCOM, kuba ari we wayishinze bitatuma hagira ubumunyaga.

Ubwo ikigo cy’ubutaka cyahaga Hategeka ibyangombwa bishya, cyari kibizi neza ko adakwiye kubitunga kuko ntabwo yari yanditse ku cyemezo cya mbere nk’uhagarariye ESCOM, kandi ko n’ibyemezo bitigeze bitakara, ko n’uburyo bwayanditsweho bukiri urujijo.

ESCOM yarasheshwe birushaho kuzamba

Padiri Hitimana wanayoboye Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, ni we ubwe wagize igitekerezo cyo gushinga umuryango yise Ecole Supérieure de Communication, ESCOM, abigeraho ku wa ku wa 25 Gicurasi 2007.

Hari nyuma yo kugura bwa butaka bwo ku i Rebero.

Yaje kwinjizamo Hategeka Augustin wabaye Perefe wa Gitarama anaba Meya wa Muhanga kugeza ubwo yeguye mu 2007, n’uwitwa Ntarwango Ferdinand.

Ntabwo ESCOM yigeze igira ahantu ikorera hazwi cyangwa abakozi, iza kurangira burundu ubwo itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ryahindurwaga mu 2012.

Ba bantu batatu barahuye bemeza ko ESCOM iseswa, ko imitungo yayo izahabwa Bureau Social de Gitarama. Nyamara ntabwo iyo mitungo yigeze itangazwa mu igazeti ya Leta nk’uko byateganywaga n’itegeko, bivuze ko ‘ntayatanzwe’.

Hategeka utari ufite akazi icyo gihe, ashinjwa ko yagerageje gushaka uko wa mutungo wa Hitimana uguma kuri ESCOM, yizeye ko azabonaho inyungu. Yari mu bayobozi ba Bureau Social na yo yashinzwe na Hitimana.

Hategeka yashakishije uburyo ajujubya Hitimana, amutera ubwoba kugeza n’aho bikekwa ko yashatse kumwicisha mu gitero cyamugabweho, imodoka ye igatwikwa.

Uwo musaza w’imyaka 66 yarahungabanye, ararwara, ubu arimo kwivuriza mu Bufaransa.

Amakimbirane n’imanza

Hitimana yashatse umwe mu bakozi ba Bureau Social witwa Nikuze Edith, amuha ububasha busesuye bwo gukurikirana imitungo ye.

Ntabwo byamworoheye. Bikekwa ko Hategeka yagiye atanga ruswa hirya no hino ngo ateshe umutwe Nikuze, na we azave ku izima ubutaka abuhare.

Mu bibazo yakomeje gukurikirana harimo icy’ubutaka buherereye mu murenge wa Shyogwe. Ku wa 23 Kanama 2011 abagize ESCOM basabye Hitimana kubagurisha ubwo butaka, banakorana amasezerano ya miliyoni 10 Frw.

Bwa butaka yaje kubugurisha undi muntu nyuma y’uko abo yari yagize abanyamuryango ba “ESCOM bananiwe kumwishyura ya mafaranga” nk’uko umunyamategeko we aheruka kubibwira urukiko. Ayo mafaranga yagombaga kuba umusanzu wabo, ariko ntayo batanze.

Taarifa yaje kumenya ko muri bwa butaka bundi Hitimana yaguze muri Kicukiro, ariko bwanditswe kuri ESCOM, bumwe bwaje gufatwa n’Urwego rw’Iterambere, RDB, rwubakamo mu nyungu rusange, rwemera gutanga ingurane ya miliyoni 278 Frw.

Ubwumvikane bw’impande zombi bwatangiye ESCOM ikiriho, ariko RDB ibanza gutegereza ko ibibazo byo kwemeza nyir’ubutaka biva mu nzira.

Bitinze, RDB isaba Hitimana ko yabaha konti yanditse kuri ESCOM ikishyura, noneho ikibazo cye kikazacyemuka nyuma kubera ko RDB yari izi neza ko yaba ESCOM cyangwa ubutaka, byose ari ibya Padiri Hitimana.

Hitimana ubu ari mu nkiko aregwa kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri no kugurisha ikintu cy’undi. Nikuze akaregwa ubufatanyacyaha muri ibyo byaha byombi.

Ubushinjacyaha buheruka kubasabira igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 6 Frw, icyemezo kikazatangazwa ku wa 20 Gicurasi.

Kuki ESCOM yakomeje kugaruka?

Izi manza zose zakomeje kuri ESCOM mu gihe ikirego ku butaka bw’i Shyogwe cyabanje kwanga kwakirwa, kubera ko ESCOM yaregaga itakibaho kandi ikaba yarabaye igikoresho cya Hategeka cyo kwigwizaho imitungo itari iye.

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku wa 31 Ukwakira 2019, gishimangirwa mu bujurire n’Urukiko Rukuru – Urugereko rwa Nyanza – ku wa 10 Ukuboza 2020.

Ibyo byari bivuze ko ubutaka ari ubw’umuntu ugaragaza ko yabuguze, ari we Hitimana.

Hategeka ntiyanyuzwe, ahubwo yatanze igarama ry’urubanza arega mu izina rye, ariko nk’uhagarariye inyungu za ESCOM itakibaho.

Yitwaza ko inama ya nyuma ya ESCOM yamuhaye ububasha bwo gukurikirana iseswa ryayo, mu gihe itari yemewe kuko abari bayigize, manda zabo zarangiye mu 2011.

Ibi bibazo byose byageze mu nzego nyinshi nko kwa Minisitiri w’Ibidukikije Jeanne d’Arc Mujawamariya n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubutaka, Mukamana Esperance, ariko ntabwo birakemuka.

Mukamana aheruka kubwira Taarifa ko yahamagaje abashinzwe kubarura ubutaka, banzura ko ubutaka ari ubwa ESCOM.

Ntabwo turabasha kubona icyemezo cyafashwe n’iyo komite mu nyandiko ngo tumenye icyashingiweho, nubwo twabisabye.

Ikigo cy’ubutaka cyaje kwandikira Hategeka kimusaba ibyemezo bigaragaza uko ESCOM yabonye buriya butaka, ariko ntabwo yigeze agitanga.

Nyamara Hitimana ufite ibyerekana ko yaguriyeho buriya butaka akomeje kwishyura imisoro yabwo, mu gihe Hategeka abuburana avuga ko ari ubwa ESCOM akanakora amasezerano atandukanye mu izina ryayo.

Taarifa imaze guperereza neza, ikabaza n’inzego zitandukanye, iremeza ko iki kibazo cyakabaye cyaracyemutse cyera. Ariko kubera ruswa yagiye itangwa, Hitimana ashobora kutazabona imitungo ye burundu.

Padiri Hitimana ubu arimo kwivuriza mu Bufaransa
Ubu butaka bwaguzwe na Hitimana buza kwandikwa kuri ESCOM
Share This Article
7 Comments
  • Iki kibazo se ko ari ingorabahizi nonese ikintu kutariho kugira ububasha bwo kurega kunumva cyasheshwe 2012 ubwo se uwo mucamanza azashingira kuki aha abantu igihano nkuko uwo mushinjacyaha yabisabye muhagarare murebe ruswa sasa

  • Ese umuntu aregwa umutungo we ubonye iyo aza kuba aregwa na leta ko wenda adatanga imisoro yubwo butaka buretse murebe imikorere y’inkiko zi Muhanga uburyo zikoreshwa n’abantu kubera ruswa

  • RIB ikurikirane Hategeka Augustin ni umuzungu umuha financement RGB nayo iba ikwiye kureba ONG zikorera munsi y ibitanda kuko nti iri munyungu yabaturage

  • Ariko mbega umu padiri warushye weeee! Azane abantu ngo abahe akazi nibarangiza bamushore mumanza z urudaca? Ngo bamuhuhure? Ahubwo ibigo bye yashinze byahindutse pension z abamoyors bagenda bayobora muhanga ibi bintu RIB izabikurikirane irebe ko nta ruswa ziba zibiri inyuma kuki ntawubyibazaho? Abamoyors bose bayoboye muhanga

  • Ibibazo biragwira koko! Inzego zibishinzwe nizikurikirane ibi bintu zirebe ikibazo kiri mu kigo cy’ubutaka zirenganure uyu muntu kuko biragaragara ko ubutaka ari ubwe. Ubu se ko ndeba we afite icyemezo cy’ubugure Ubu uwababwira ngo bazane byibura n’icyangombwa na kimwe vya ESCOM bakibona?

  • ariko aba Bantu nigute bazunguruka munzego zose bakabura ubarenganura sinumva ngo mu rda haba transparency Hari umuvunyi,izo nkiko nazo zikagira inspection ubu habuze urwego na rumwe rufasha aba Bantu biteye agahinda ikigo cy’ ubutaka c cyo gishingira kuki cyandika nukwandika gusa gupfa kwandika bakinira mubintu byabantu ubu baba baguze amafranga

    inkiko z’ I muhanga zo niba badafite agatubutse nka Hategeka ufasha numuzungu ntibategereze ubutabera mu nkiko zi mihanga

Leave a Reply to Ruhangara Baptiste Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version