Nyagatare: Uburwayi Bwo Mu Mutwe Bwugarije Urubyiruko

Akarere ka Nyagatare niko ka mbere gafite abafite ubumuga benshi kurusha utundi mu Rwanda, abo bakabamo n’abafite ubwo mu mutwe. Ikibazo kiyongeraho ni uko hari n’urubyiruko rwinshi rwavutse rudafite ubumuga bwo mu mutwe ariko rukazarwara mu mutwe kubera gukoresha ibiyobyabwenge no kubaho mu bukene.

Nyagatare ifite abafite ubumuga muri rusange barenga 20,000 barimo n’abafite ubwo mu mutwe.

Hari umuturage wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Nyarurema mu Murenge wa Gatunda muri Nyagatare witwa Jean d’Amour Bagaragaza wabwiye itangazamakuru ko kwiyegereza abantu bafite ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe biborohereza kandi bigatuma bagezwa kwa muganga bitarabakomerana.

Ati: “ Muri iki gihe abantu bamaze kumenya uko bakwiye kwita ku muntu ufite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa urwaye mu mutwe. Iyo ubigereranyije no mu myaka itanu ishize, ubona ko hari icyahindutse”.

- Advertisement -

Ashima kandi ko hari imvugo yahindutse y’uko abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe atari ‘abasazi’.

Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’abantu bafite ubumuga baharanira kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima Olivier Ndagijimana avuga ko batangije ubukangurambaga ku bufatanye na RBC bagamije kuzamura imyumvire ku buzima bwo mutwe, mu kurwanya SIDA no kurwanya akato n’ihezwa bikorerwa abafite uburwayi cyangwa ubumuga bwo mu mutwe.

Olivier Ndagijimana

Avuga ko bateguye ubu bukangurambaga kugira ngo abaturage muri rusange bamenye ibibi by’ako kato.

Ndagijimana avuga ko abenshi bakorera abandi iheza akenshi babiterwa no kutamenya.

Ati: “ Hari abakorera abandi iheza n’ivangura babitewe no gukeka ko ari amarozi, abandi bakumva ko ari amadayimoni cyangwa ko ari za karande mu miryango”.

Ndetse ngo ibi birakomera ku buryo ababyeyi babyaye abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bijya bibatera nabo kugira uburwayi bwo mu mutwe cyane cyane abagore kuko babwirwa n’abagabo babo ko ari bo nyirabayazana b’uko umwana yavutse atyo!

Abagabo bamwe bata abagore babo, bigatuma umugore atakaza icyizere, akagira uburwayi bwo mu mutwe.

Abakozi bo muri uru rugaga rwitwa UPHLS, ku bufatanye na RBC, baganirije  abatuye Umurenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, bababwira ko baje kumva kubibutsa ko guha akato abafite ubumuga cyangwa uburwayi bwo mu mutwe ari ikintu kidakwiye gukorerwa ikiremwamuntu.

Akagari ka Nyarurema kari mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare

Basabye urubyiruko rwo muri aka gace gukunda umurimo kuko uzarubuza kubona umwanya wo gutekereza gukoresha ibiyobyabwenge.

Amaso y’umunyamakuru wari uri aho ibi biganiro byabereye ku Biro by’Akagari ka Nyarurema yabonaga ko hari bamwe mu rubyiruko cyangwa abantu bakuru bagaragazaga imyitwarire iranga abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Icyakora bamwe mu bigeze kugira icyo kibazo bakajyanwa kwa muganga kitarakomera, batanze ubuhamya ko bakize, ubu bakaba bahabwa agaciro mu bandi.

Médiatrice Mukeshimana ukora mu ishami rya RBC rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe avuga ko kuba hari aho serivisi z’ubuvuzi zihenze kandi zitaboneka hafi y’abafite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ubumuga ari ikibazo cyashakiwe umuti n’ubwo utaragera hose.

Avuga ko inzego z’ubuzima muri rusange zubatswe guhera ku mujyanama w’ubuzima kandi no ku bigo nderabuzima hari abajyanama ku burwayi bwo mu mutwe.

Ngo ku rwego rw’igihugu abo bajyanama bari ku bigo nderabuzima ku kigero cya 82%.

Ku rwego rw’Akarere ho hari abakozi batatu(3) bita ku buzima bwo mu mutwe, aho bikenewe imiti yabo ikamanuka ikabegera ku kagari.

Avuga ko iyo bigaragaye ko ari ngombwa,  umurwayi  ahabwa ‘transfert’ ku bitaro by’Akarere cyangwa ibindi bitaro byisumbuyeho, ahari abaganga babizobereyemo kurushaho.

Ati: “ Buri rwego rugira imiti rutanga, umuntu atafashirizwa ku rwego runaka, akaba yakoherezwa ku rwisumbuyeho”.

Mukeshimana avuga ko abajyanama b’ubuzima bafasha no mu kuvura cyangwa ‘kwita’ ku barwayi bo mu mutwe kubera ko babihuguriwe.

Icyo basabwa ni uko bagenzura bakamenya umuntu ufite ubwo burwayi bakamufasha kugera ku kigo nderabuzima ahari uwabyize mu buryo bw’umwuga akamufasha.

Uburwayi bwo mu mutwe butaniye he n’ubumuga bwo mu mutwe?

Aha ariko ni ngombwa gutandukanya ubumuga bwo mu mutwe n’uburwayi bwo mu mutwe.

Ubumuga bwo mu mutwe bubaho iyo umuntu yabuvukanye cyangwa se akabuterwa n’izindi mpamvu ziza yaramaze kuvuka harimo n’impanuka cyangwa ikindi cyamukomeretsa ubwonko.

Akenshi ubumuga bwo mu mutwe ntibukira, icyakora( bitewe n’ubukana bwabwo) hari ubwo ubufite ahabwa imiti cyangwa ubundi bufasha, bigatuma abana n’abandi mu rugero runaka.

Ku rundi ruhande, uburwayi bwo mu mutwe bufata umuntu wavutse, agakura ari muzima ariko akazagira ubuzima bubi butuma abura iby’ibanze bimwubakira ibitekerezo bizima agatangira kwiheba no gushakira ibisubizo mu biyobyabwenge.

Gukura akoresha ibiyobyabwenge bigera aho bikangiza imikorere y’imisamburo yo mu bwonko igena uko umuntu utuje muri we yitwara mu bandi, uwo muntu akazagera ubwo aba ikibazo ku bandi.

Imyitwarire ye n’imvugo ye bigera aho bikagaragaza ko arwaye.

Dr. Yvonne Kayiteshonga wahoze ashinzwe ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC yigeze kuvuga ko abantu bafite ibibazo byo mu mutwe akenshi bagira imyitwarire ibangamye muri rusange ariko ku kigero gitandukanye.

Kayiteshonga

Hari n’abahungabana bikazagera ubwo biyahura.

Umwe mu miti ni ukwegera abo bantu, bakerekwa ko bafite agaciro mu bandi kuko biborohereza.

 Abahanga mu mitekereze n’ubuzima bwa muntu batanga inama y’uko abantu bakwiye kubana mu mahoro, ufite icyo arushije undi akamufasha, bakareka kuba ba nyamwigendaho kuko bituma batakaza ubumuntu kandi ari ingenzi mu kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version