Uganda Yihanije Ubwongereza

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yasohoye itangazo risaba Guverinoma y’Ubwongereza kutivanga mu mikorere yayo. Ibitangaje nyuma y’uko Ubwongereza buherutse gufatira ibihano abayobozi batatu bakuru mu buyobozi bwa Uganda kubera ruswa ibavugwaho.

Mu Nteko yaguye yaraye ihuje Abadepite ba Uganda, bemeje ko bidakwiye ko Ubwongereza busuzugura Uganda ngo ni uko bwayikolonije kuko igihe cy’ubukoloni cyarangiye.

Si ruswa gusa ariko yihishe inyuma y’uyu mujinya, ahubwo abayobozi bo muri Uganda bavuga ko n’ikibazo cy’ubutinganyi ari ikintu abo mu Burengerazuba bw’Isi bakangisha ab’ahandi ngo nibatabukurikiza bazafungirwa amazi n’umuriro.

Ibi Uganda isanga bidakwiye.

Tugarutse ku kibazo giherutse kurakaza abayobozi ba Uganda, twababwira ko Guverinoma y’i London mu minsi ishize yatangaje ko ifatiye ibihano abayobozi batatu barimo na Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Uganda, Anita Among n’Abadepite babiri ari bo:  Goretti Kitutu na Agnes Nandutu…bose Ubwongereza bukaba bubashinja ruswa.

Nandutu yigeze kuba umunyamakuru ukomeye wa Televiziyo ya NTV, akundwa cyane mu kiganiro cyayo kitwaga Point Blank.

Agnes Nandutu arinzwe n’abapolisi

Kitutu na Nandutu bigeze no kuba Abaminisitiri ubu bakaba bakekwaho ruswa iherutse no gukomozwaho n’Urukiko rwa Uganda rushinzwe kurwanya ruswa rwitwa Uganda Anti Corruption Court.

Bombi bavugwaho kunyereza amabati yari agenewe abaturage bakennye bo mu Majyaruguru ya Uganda ahitwa Karamoja.

N’ubwo ikibazo kivugwa mu itangazo rihana Abadepite n’abayobozi ba Uganda ryatambukijwe n’Ubwongereza ari uko ribitangaho impamvu, uruhande rwa Uganda rwo ruvuga ko ako ari agakingirizo babahumye mu maso, ahubwo ko impamvu nyayo ari ukwanga iby’abatinganyi.

Abadepite ba Uganda ntibumva ukuntu ikibazo cy’amabati yari butangwe n’abayobozi ba Uganda bayaha abaturage ba Uganda bikarangira batayabahaye kandi inkiko zikabibakurikiranaho,  gihindukira kikaba ikibazo cya Guverinoma y’Ubwongereza!

The East African ivuga ko Abadepite ba Uganda babyitegereje neza baza gusanga nta kindi kibyihishe inyuma kitari ugushaka kwihimura kuri Uganda kubera ko mu mwaka wa 2023 yatoye itegeko ryamagana ubutinganyi ndetse rihanisha ibihano bikomeye uzakatirwa n’inkiko kubera bwo.

Ubwo twandikaga iyi nkuru ntacyo Guverinoma y’Ubwongereza yari yatangaje kuri iyi ngingo yazamuwe na Uganda.

Ifoto Ibanza: Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version